Umunyeshuri yakoze porogaramu ya mudasobwa yifashishwa mu matora

Niyonshuti Yves wiga mu ishuri rikuru rya INES-Ruhengeri yakoze porogaramu ya mudasobwa ishobora kwifashishwa mu gikorwa cy’amatora.

Uku niko Abakandida baba bagaragara muri porogaramu ya mudasobwa ishobora kwifashishwa mu matora
Uku niko Abakandida baba bagaragara muri porogaramu ya mudasobwa ishobora kwifashishwa mu matora

Uyu munyeshuri wiga mu mwaka wa kane mu ishami ry’ubumenyi bw’ibya mudasobwa (Computer Sciences), avuga ko iyo progaramu yakwifashishwa mu matora, amatora akagenda neza.

Iyi programu ikora ku buryo uyifashisha atora, atora rimwe gusa. Iyo ashatse kugerageza gutora ubwa kabiri ntimukundira.

Agira ati "Iriya porogaramu ikozwe ku buryo igihe cyo gutora iyo kirangiye porogaramu ihita yifunga ku buryo nta muntu wakongera gutora nyuma yaho ngo bimukundire ndetse ntinemerera umuntu gutora inshuro ebyiri. »

Mu kugerageza iyo porogaramu, ishuri rikuru rya INES-Ruhengeri ryayikoresheje mu gikorwa cy’amatora y’abahagarariye komite nshya y’umuryango w’abanyeshuli isumbura icyuye igihe, tariki ya 02 Ukuboza 2016.

Icyo gihe igikorwa cy’amatora cyarangiye neza kuburyo nta kibazo iyo porogaramu yagaragaje.

Niyonshuti Yves wahimbye porogaramu yifashishwa mu matora akoresheje ikoranabuhanga rya Mudasobwa
Niyonshuti Yves wahimbye porogaramu yifashishwa mu matora akoresheje ikoranabuhanga rya Mudasobwa

Umunyeshuri wakoze iyi porogaramu avuga ko gukoresha iryo koranabuhanga mu gutora bifasha abantu gukoresha igihe cyabo neza, batorera aho bari kandi bikagabanya n’amafaranga batanga bajya gutora cyangwa bavayo.

Niyonshuti avuga ko igitekerezo cyo gukora iyo porogaramu cyamujemo nyuma yo kubona ko u Rwanda ruri kwihuta mu mikoreshereje y’ikoranabuhanga mu buzima butandukanye.

Agira ati "Nk’uko abayobozi b’Igihugu cyacu badahwema kugaragaza ko hifashishijwe ikoranabuhanga hakemuka ibibazo bitandukakanye, nibyo byatumye nanjye nshakisha umusanzu natanga ku gihugu.”

Akomeza asobanura ko kugira ngo izo nzozi ze azigereho yabifashijwemo n’umwarimu we ubigisha mu gashami k’ubumenyi mu bya mudasobwa yigamo.

Iyo porogaramu yifashishijwe mu matora yabereye mu ishuri rikuru rya INES-Ruhengeri
Iyo porogaramu yifashishijwe mu matora yabereye mu ishuri rikuru rya INES-Ruhengeri

Mnyentwali Clement, wafashije uwo munyeshuli kugera ku nzozi ze avuga ko bazakorera ubuvugizi icyo gihangano kugira ngo cyifashishwe no mu yandi matora akorwa ahantu hatandukanye.

Agira ati “Icyo twifuza ni uko ikoranabuhanga riyobora ubuzima bw’Abanyanyarwanda, tuzakomeza kunononsora ubu buryo kugeza ubwo buzamenyekana bukifashishwa mu bigo bitandukanye."

Ubu buryo bwo gutora hifashishijwe ikoranabuhanga ni ubwa mbere bukozwe mu mateka y’ishuri rikuru rya INES – Ruhengeri kuva ryashingwa mu mwaka wa 2003.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 31 )

Congretretion kuri yves
uwo mwna kbsa aduhaye urugero rwiza cyne rwogutekereza icyateza imbere igihugu ndetse numuntu kugiti cye?

Mutsindashyaka Jadot yanditse ku itariki ya: 6-12-2016  →  Musubize

iyi tamplate ni nziza ndabona ihuye niyo mfite hano mu mashini yanjye pe gs crg kuba wabashije kuyeditinga

cessy yanditse ku itariki ya: 6-12-2016  →  Musubize

Hhhh uyibitsemo iki ?

Yves dudu yanditse ku itariki ya: 5-07-2017  →  Musubize

Yves big up mze!!!!!!!!! Birashimishije cyane kdi imana izakugeza kure

Fred nkurunziza yanditse ku itariki ya: 6-12-2016  →  Musubize

Uwo musore kuba yarakoze ibyo yize cyane yakora nibindi birenze ibyo
nakomereze aho

Kami frank yanditse ku itariki ya: 6-12-2016  →  Musubize

mbega umunezero udasanzwe uyu mwana aranshimishije cyaneee

H. E wacu ibi byose ni ibyerekana ko inama atanga hari abazibyaza iterambere rirambye

Nyamara Niyonshuri Yves Rebero mu mwitege muri Technology

komereza
aho Uri umuntu wumugabo

U.C.Y yanditse ku itariki ya: 6-12-2016  →  Musubize

Ahubwo rero! Iki ni cyo gikorwa kiba gikenewe ku munyeshuri wa kaminuza, ureke kurata ikimero utaharaniye mu marushanwa ya ba Nyampinga!

Rugira yanditse ku itariki ya: 5-12-2016  →  Musubize

INES but the basic is Tumba College of Technology, the former trainer of Yves

Ferdinand yanditse ku itariki ya: 5-12-2016  →  Musubize

Uwo mwana ni Indashyikirwa mwikoranabuhanga nakomereze aho kandi azagera kure, UNES irakataje.
Ahoo niho ho!!!!

NZISABIRA Jean Nepo yanditse ku itariki ya: 5-12-2016  →  Musubize

Uwo mwana ni Indashyikirwa mwikoranabuhanga nakomereze aho kandi azagera kure, UNES irakataje.
Ahoo niho ho

NZISABIRA Jean Nepo yanditse ku itariki ya: 5-12-2016  →  Musubize

komerezaho muvandimwe. icyo gikorwa ni indashyikirwa. Urakoze cyane!!

Muhinzi Augustin yanditse ku itariki ya: 5-12-2016  →  Musubize

hahahahahahaha ka kadege nako dushaka kukabona bakagurtsa ubundi INES ikaba ibatsinze icyumutwe

HIRWA yanditse ku itariki ya: 5-12-2016  →  Musubize

REBERO arabizi kabisa usigaye urenze ALEX mwana hahahahaha kurage

masabo arsene yanditse ku itariki ya: 5-12-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka