Umunyeshuri yakoze porogaramu ya mudasobwa yifashishwa mu matora

Niyonshuti Yves wiga mu ishuri rikuru rya INES-Ruhengeri yakoze porogaramu ya mudasobwa ishobora kwifashishwa mu gikorwa cy’amatora.

Uku niko Abakandida baba bagaragara muri porogaramu ya mudasobwa ishobora kwifashishwa mu matora
Uku niko Abakandida baba bagaragara muri porogaramu ya mudasobwa ishobora kwifashishwa mu matora

Uyu munyeshuri wiga mu mwaka wa kane mu ishami ry’ubumenyi bw’ibya mudasobwa (Computer Sciences), avuga ko iyo progaramu yakwifashishwa mu matora, amatora akagenda neza.

Iyi programu ikora ku buryo uyifashisha atora, atora rimwe gusa. Iyo ashatse kugerageza gutora ubwa kabiri ntimukundira.

Agira ati "Iriya porogaramu ikozwe ku buryo igihe cyo gutora iyo kirangiye porogaramu ihita yifunga ku buryo nta muntu wakongera gutora nyuma yaho ngo bimukundire ndetse ntinemerera umuntu gutora inshuro ebyiri. »

Mu kugerageza iyo porogaramu, ishuri rikuru rya INES-Ruhengeri ryayikoresheje mu gikorwa cy’amatora y’abahagarariye komite nshya y’umuryango w’abanyeshuli isumbura icyuye igihe, tariki ya 02 Ukuboza 2016.

Icyo gihe igikorwa cy’amatora cyarangiye neza kuburyo nta kibazo iyo porogaramu yagaragaje.

Niyonshuti Yves wahimbye porogaramu yifashishwa mu matora akoresheje ikoranabuhanga rya Mudasobwa
Niyonshuti Yves wahimbye porogaramu yifashishwa mu matora akoresheje ikoranabuhanga rya Mudasobwa

Umunyeshuri wakoze iyi porogaramu avuga ko gukoresha iryo koranabuhanga mu gutora bifasha abantu gukoresha igihe cyabo neza, batorera aho bari kandi bikagabanya n’amafaranga batanga bajya gutora cyangwa bavayo.

Niyonshuti avuga ko igitekerezo cyo gukora iyo porogaramu cyamujemo nyuma yo kubona ko u Rwanda ruri kwihuta mu mikoreshereje y’ikoranabuhanga mu buzima butandukanye.

Agira ati "Nk’uko abayobozi b’Igihugu cyacu badahwema kugaragaza ko hifashishijwe ikoranabuhanga hakemuka ibibazo bitandukakanye, nibyo byatumye nanjye nshakisha umusanzu natanga ku gihugu.”

Akomeza asobanura ko kugira ngo izo nzozi ze azigereho yabifashijwemo n’umwarimu we ubigisha mu gashami k’ubumenyi mu bya mudasobwa yigamo.

Iyo porogaramu yifashishijwe mu matora yabereye mu ishuri rikuru rya INES-Ruhengeri
Iyo porogaramu yifashishijwe mu matora yabereye mu ishuri rikuru rya INES-Ruhengeri

Mnyentwali Clement, wafashije uwo munyeshuli kugera ku nzozi ze avuga ko bazakorera ubuvugizi icyo gihangano kugira ngo cyifashishwe no mu yandi matora akorwa ahantu hatandukanye.

Agira ati “Icyo twifuza ni uko ikoranabuhanga riyobora ubuzima bw’Abanyanyarwanda, tuzakomeza kunononsora ubu buryo kugeza ubwo buzamenyekana bukifashishwa mu bigo bitandukanye."

Ubu buryo bwo gutora hifashishijwe ikoranabuhanga ni ubwa mbere bukozwe mu mateka y’ishuri rikuru rya INES – Ruhengeri kuva ryashingwa mu mwaka wa 2003.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 31 )

yves courage uri mubo igihugu n’ isi muri rusange byari bikrneye leta nayo irabonako ntacyo abanyarwanda tutishoboreye

nsabiyumva eric yanditse ku itariki ya: 6-07-2017  →  Musubize

Yves komerezaho kuko nkuko isi yihuta mwiterambere hakenewe abameze nkawe kdi abanyarwanda natwe turashoboye.

M Goretti yanditse ku itariki ya: 6-07-2017  →  Musubize

Ooh wow courage brother ndabizi ukunda gukora cyanee kbsa !aho n xawa coup de chapeau!!

Yves dudu yanditse ku itariki ya: 5-07-2017  →  Musubize

Uwo munyeshuli nakomereze aho kabisa, tumushimiye umusanzu mwiza atanze.

KWIZERA JEAN DAMASCENE yanditse ku itariki ya: 5-07-2017  →  Musubize

mbega byiza cyane kuri Yves nigihugu cyacu, ubuyobozi buzage bwegera bene bano bana bafite ubwenge nkubu maze babafashe bagere kure, maze turebe icyo ba rugigana bazongera kudukangisha, Yves courage turagushyigikiye, , twizere ko mu matora ya President tuzayikoresha, cyangwa mu matora ya badepite?

mutimawurugo yanditse ku itariki ya: 18-03-2017  →  Musubize

Niyonshuti Yves,
Courage bro
Through determination we will succeed.

Nkoryo Japhet Moïse yanditse ku itariki ya: 16-12-2016  →  Musubize

Ibi nibyiza cyaneee kabisa nshuti peee

alisas yanditse ku itariki ya: 9-12-2016  →  Musubize

Yves felicitation kabisa wangu keep going up bro courage kabisa peee ndakwemeye cyaneeeeee

alisas yanditse ku itariki ya: 9-12-2016  →  Musubize

Wawuuuu.... Congratulation my best Brother Ydias.

Ndahiro yanditse ku itariki ya: 7-12-2016  →  Musubize

ok uwo musore ni intwari kabisa nakomereze aho.

fidele yanditse ku itariki ya: 6-12-2016  →  Musubize

ok uwo musore ni intwari kabisa nakomereze aho.

fidele yanditse ku itariki ya: 6-12-2016  →  Musubize

ok uwo musore ni intwari kabisa nakomereze aho.

fidele yanditse ku itariki ya: 6-12-2016  →  Musubize

uru nurugero rwiza rwumunyeshuli mwiza wize neza

SSS yanditse ku itariki ya: 6-12-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka