Kuki abakwirakwiza amajwi n’amashusho by’urukozasoni badahanwa?

Mu gihe ikoranabuhanga na Internet bikomeje gutera imbere, mu Rwanda hakomeje kugaragara byinshi byiza rigenda rikora, ariko kandi hari n’ibindi benshi bavuga ko, hatagize igikorwa, bizoreka umuco w’Abanyarwanda, bikazateza ingaruka zikomeye mu bihe biri imbere.

Kimwe mu bibazo benshi bemeza ko cyazanywe n’ikoranabuhanga, harimo kwigisha ibyerekeranye n’urukozasoni no gukwirakwiza amashusho n’amajwi by’urukozasoni.

Ibi, bigenda bikorerwa ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye (Whatsapp, Facebook, YouTube,…), aho usanga akenshi ababikora bamwe bavuga ko ari umushinga ubyara inyungu, kuko baba baharanira ko ibyo bashyizeho birebwa n’abantu benshi, bakazabivanamo amafaranga.

Mugabo Jean (izina yahawe mu nkuru), ufite urubuga kuri YouTube, aganira na Kigali Today yagize ati: “Jyewe icyo mba nshaka ni uko urubuga rwanjye rukurikirwa n’abantu benshi kandi bakareba ku bwinshi ibyo mba nashyizeho. Iyo abantu batangiye kwibaza ku mutwe wahaye icyo ushaka ko bareba, nibwo babifungura ari benshi”.

Undi na we wahawe izina rya Kalisa André, yabwiye Kigali Today ko abantu muri iki gihe bashimishwa na byacitse, inkuru zidasanzwe cyangwa izivuga ku bitsina. Yagize ati: “Ubu nshyizeho ko Abanyarwanda benshi biteje imbere mu buhinzi, nta wabifungura. Ariko iyo ushyizeho ikintu kivuga ku bitsina, ukabiha umutwe udasanzwe, umunota umwe biba bimaze kurebwa n’ibihumbi”.

N’ubwo bamwe bavuga ko inkuru nk’izi zibinjiriza amafaranga, hari abasanga binyuranyije n’umuco w’Abanyarwanda, bikaba ngo bishobora kuzagera aho abantu bambara ubusa ku gasozi, ndetse kuvuga no gukora ibikorwa by’urukozasoni mu ruhame bigafatwa nk’ibintu bisanzwe.

Rutangarwamanoko Nzayisenga Modeste, impuguke mu by’umuco, mu kiganiro Urubuga rw’Itangazamakuru, yavuze ko bimwe mu binyura ku mbuga nkoranyambaga birimo ibihonyanga umuco w’Abanyarwanda. Yagize ati “Ubundi kuva kera, hari ibintu byo mu mbere, bitagomba kugaragazwa hanze. Nta mugore wakagiye ku gasozi ngo agaragaze ubwambure bwe, umuntu ngo ajye hariya avuge uko abonana n’abagore cyangwa abagabo. Ishyano ryaraguye”.

Bamwe mu babyeyi na bo barabibonamo impungenge ku bana babo, bavuga ko ababikora bakagombye kujya bakurikiranwa bagahanwa.

Umulisa Charlotte yabwiye Kigali Today ko hari ibyo yumva cyangwa abona akibaza niba abana be batabibonye. Ati; “Hari ubwo ndeba kuri Status za Whatsapp, YouTube, nkabona ibintu bakora, bavuga, nkibaza aho nzabihisha abana banjye. Ariko barabibona kuko aho birirwa, birirwana n’ababireba muri za telefone. Ibi bintu byari bikwiye guhagurukirwa, ababikora bagahanwa kuko birakabije”

Ntibyoroshye guhana icyaha cy’Urukozasoni

Ingingo ya 38 y’itegeko ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga igika cya mbere ivuga ko umuntu wese utangaza, wohereza cyangwa utuma hatangazwa ubutumwa ubwo ari bwo bwose bw’urukozasoni akoresheje mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa, aba akoze icyaha. Gusa ngo, kumenya niba ikintu ari urukozasoni ku buryo ugikoze ahanwa, ntigisobanutse mu itegeko.

Shema Akilimali ushinzwe kurwanya ibyaha bikoreshwa ikoranabuhanga mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), avuga ko kuba ijambo “Urukozasoni” ridasobanutse neza ku buryo buri wese yabyemeza, ari ikibazo.

Yagize ati: “Hari abo duhamagaza, twe ubwacu twabonye ibyo bashyize ku karubanda, cyangwa n’abantu bakatugezaho ikibazo, ariko yahagera we akavuga ko atabona ko ari urukozasoni. Umuntu umwe yakwambara ijipo igera hejuru y’amavi, bamwe bakabona ari urukozasoni, abandi bakabona ari ibisanzwe. Aha rero haracyari ikibazo mu itegeko”.

Mu gukemura iki kibazo no kuziba iki cyuho kiri mu itegeko, Shema Akilimali yatubwiye ko ubu bashyizeho itsinda rigizwe n’abantu banyuranye barebwa n’umuco, impuguke mu buhanzi, n’abashinzwe kugenza no guhana ibyaha, kugira ngo hasobanurwe neza icyo urukozasoni ari cyo ku Banyarwanda, bakabona icyo bazajya bagenderaho bahana ibyaha.

Aha, akaba asaba abantu bose basakaza amashusho n’amajwi, kujya babanza kubaza umutima mbere yo kugira ibyo basakaza, kuko uretse n’ababireba, na bo ubwabo bishobora kubagiraho ingaruka.

Inkuru bijyanye:

Guhangana n’abatangaza ‘urukozasoni’ kuri YouTube bikeneye ivugururwa ry’amategeko agenga itangazamakuru

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibintu birimo kubera mu isi bitabagaho kera biteye ubwoba.Ibyo by’urukozasoni bareba,ni Pornography.Irimo kwangiza isi cyane,igatuma abangavu batwara inda,abashakanye bagaca inyuma,etc...Ni bya bihe by’imperuka bivugwa muli bible.Urugero,kera abakobwa barongorwaga ari amasugi (vierge).None mu bihugu byinshi nka Brazil,France,etc...abana bavuka buri mwaka,70% bavuka ku babyeyi batashakanye (ibinyendaro).
Nyamara Imana yaturemye itubuza gusambana.Niyo mpamvu kubera ko abantu bayinaniye,ku munsi wa nyuma izakura mu isi abantu bose banga kuyumvira.Nicyo gituma bible ivuga ko turi mu minsi ya nyuma.

sezikeye yanditse ku itariki ya: 11-02-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka