Yavumbuye uburyo bwo kuzimya amatara akoresheje telefone igendanwa

Umusore witwa Kazungu Robert arangije amashuli yisumbuye muri ETO Kibuye ubu isigaye yitwa (IPRC West-Karongi Campus) amaze iminsi mike avumbuye uburyo bwo kuzimya amatara akoresheje telefone igendanwa.

Ubu buryo bwo gucana cyangwa kuzimya amatara atandukanye yo mu nzu ukoresheje telefone bukorana na nimero za telefone zitandukanye kuko kugira ngo yake cyangwa azime bisaba guhamagaza indi telefone. Ayo mu cyumba aba afite nimero yayo, ayo muri salon, bityo bityo.

Iyo uhamagaye telefone urategereza ikabanza igacamo, amatara yakwaka ukabona kurekeraho guhamagara. No kuzimya bikaba uko.

Arasobanura uko bigenda: « Mbese nk’uko Umunyamerica ashobora guhamagara nimero ya telefone y’umuntu uri mu Rwanda igacamo bakavugana. Umuntu uri muri America ashobora guhamagara nimero nashyize kuri iryo koranabuhanga ryanjye maze amatara y’iwanjye akaka cyangwa akazima.

Ni installation nkora mfatiye ku ikoranabuhanga rya telefone, nkakora kuburyo nimpamagara nimero runaka amatara yaka cyangwa akazima. Nshobora kandi gucana ayo nshaka yose, yaba ayo hanze, mu cyumba no muri salon bitewe na nimero ».

Kazungu avuga ko ubushakashatsi bwe yabukoze mu 2012 akiri mu ishuli (ETO Kibuye), mu mwaka wa nyuma, hanyuma ikigo kiza kujya i Kigali gukora imurikabikorwa y’ikoranabuhanga, abasha gushyira ahagaragara ubuhanga bwe butangaza benshi harimo n’Abanyamerika.

Icyo gikorwa cye kandi ni na cyo cyatumye akarere ka Karongi gahabwa igihembo cya mbere kagikesheje ETO Kibuye, nk’ishuli rya tekinike ry’indashyikirwa.

Nyuma yo kubona ko ibanga rye nta handi riramenyekana, Kazungu afite gahunda yo kujya kwandikisha igikorwa cye mu kigo gishyigikira imishinga y’abikorera (Business Development Services) akanagishakira ubufasha kugira ngo azabashe kukinononsora bityo atangire akibyaze umusaruro.

Kazungu w’imyaka 20 avuga ko afite icyizere ko azabona ubufasha kuko n’ubuyobozi bw’akarere bwamusabye ko yazabegera akabereka ikoranabuhanga rye hanyuma nabo bakareba icyo bamufasha mu rwego rw’ubuvugizi.

Umuyobozi w’akarere ka Karongi abisobanura muri aya magambo: « Uriya mwana rwose ni ishema ry’akarere kuko urebye ni nawe dukesha certificat duherutse kubona ya mbere ETO yegukanye mu mashuli ya tekinike.

Kazungu yatangiye kumenya ko afite impano yo kuvumbura akiri umwana yiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuli abanza. Yari afite imyaka 12, akajya akora indege zo mu mikwege akabasha kuzishyiraho ibintu byikaraga nka rutemikirere (kajugujugu).

Nyuma yaje guhura n’umutekinisiye wakoraga hafi y’iwabo akora amaradio yapfuye n’utundi ducogocogo, abona iyo ndege ya Kazungu, maze aramubwira ngo ajye aza amwegere arebe uko ateranya utuntu, amasinga, ibyapfuye akabikiza noneho nawe yagera mu rugo akamwigana.

Kuri installation ye yaragaragara nimero ya telefone akoresha.
Kuri installation ye yaragaragara nimero ya telefone akoresha.

Kazungu yarakomeje aracukumbura kugeza ubwo nawe abashije gukora insakazamajwi (émetteur) akajya ayikoresha yibereye iwabo mu rugo maze abaturanyi bakamwumva mu nyakiramajwi (radio) zabo.

Umuyobozi w’akarere ka Karongi, Kayumba Bernard, nawe aremeza ko Kazungu yigeze gukora radio ibasha gusakaza amajwi ikumvwa n’abantu benshi.

Ati « Ndibuka kera muri 2005, ndi executive wa Kibuye, yigeze gukora radio yumvikana mu mujyi wose asa nuhagaritse radio Rwanda uwari prefet icyo gihe yarampamagaye ati muze murebe umwana wakoze radio turagenda dusanga kabisa yayikoze. Ni umwana ubona wabyirukanye impano ».

Ku kibazo cy’uko hari abahanga bashobora kumwiba igikorwa cye bakaba bagishyira ku isoko mbere ye, Kazungu avuga ko nta mpungenge afite kuko ngo yizeye ko nta muntu wabasha kubyigana.

Ati «N’igihe twari turi muri expo ya tekinike njye nkabimurika mu rwego rwa ETO hari hari abahanga benshi, nabonye ko nta n’umwe wabashije kwiyumvisha uburyo nabashije kubigeraho kuko benshi bavugaga ko bajyaga babitekereza ariko ntibabashe kubigeraho, jye ndahamya ko no kuri iyi saha ntawe urabasha kubifatisha.

Kazungu Robert arashimira ETO Kibuye aho yize ibijyanye n’amashanayarazi kuko byamwongereye ubumenyi ; ati « Kuba narize muri ETO Kibuye ni ibintu by’agaciro kuko baramfashije bihagije, kandi ndatekereza ko mu bushobozi bafite nzajya mbegera mbiyambaze ».

Umunyarwanda yaravuze ati n’izibika zari amagi. Abazi amateka ya Nyakwigendera Steve Jobs wakoze mudasobwa yo mu bwoko bwa Apple Macintosh, kugeza n’ubu itarabasha kwiganwa, yatangiye ari muto none ubu sosiyete ye igeze kure mu ikoranabuhanga rya telefone n’ibindi bikoresho byo mu bwoko bwa apple bikunzwe cyane ku isi.

Kazungu Robert nawe, ntakabuza nabona ubufasha bukwiye, ririya koranabuhanga rye ryo gucana no kuzimya amatara akoresheje telefone azaba ari we mu ntu wa mbere ku isi urishyize ahagaragara bityo azanaheshe u Rwanda gukomeza kwinjira mu mateka y’isi mu bikorwa by’indashyikirwa rukomeje kwigezaho.

Marcellin Gasana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 19 )

Iyo technology irakoreshwa cyane kw’isi hose. Ntabwo ari uwa mbere ubivumbuye. Wenda mu Rwanda ni we wa mbere ariko mu bindi bihugu irahaba cyane. ndetse n’intagondwa z’abasilamu zikoresha iyo technology guturitsa ibisasu byatezwe mu mihanda cg muri za train stations

Gusa uwo musore nakomeze yige za kaminuza kuko afite ubuhanga. Azigeza kure kandi n’igihugu kizahazamukira.

Umwaka mwiza kuri mwese.

SAM yanditse ku itariki ya: 3-01-2013  →  Musubize

ibyo ndibuka abitwa ba ntawuruhunga bigaga education ko bibipresance i butare mu mwaka ntazi nubwo batabisobanuye ngo tumenye niba hari aho bihuriye nibyo.ndetse bari bafite nibindi byinshi cyane ariko baracecetse.gusa ndabyishimiye kandi uwo mwana afite ubwenge bwo gushakashaka.

theos yanditse ku itariki ya: 3-01-2013  →  Musubize

Nonese mu by’ukuri yarabivumbuye cyangwa yarabyiganye?
Ko sanzwe nzi nezako iyi technology isanzwe iriho?
Mubisobanure neza

Sadu yanditse ku itariki ya: 3-01-2013  →  Musubize

iyi technologe abana biga mu mashuli nk,ayo ya ETO hano muli canada yavumbuwe keraaaaa! ndibuka ko umwe yabibwiye mul 1999, anambwira ko ba professeurs babo aribo bandikwaho ubwo buvumbuzi abana bo mu mashuli baba bakoze! Yabimbiraga ababaye cyane. We rero yambwira ko ushobora kuzimya no gucana amatara yawe yo mu rugo wibereye za Burayi, bityo abajra bakibwira ko muri iyo nzu harimo abantu. Abo bana harimo nuwari yakoze ka robot gafata ikaramu kakandika. Uwo mushakashatsi wacu ni ukutera inkunga kuko aragaragaza ko ubwenge nawe abufite, igihugu kigomba kumushyigikira, ariko io invention ye ntimuyitindeho ngo murashaka gukora protection kuko babaseka!!!

OM yanditse ku itariki ya: 3-01-2013  →  Musubize

Rwose abanyarwanda twese dukwiye kwishimira ubuhanga bw’uyu musore wacu KAZUNGU, ndetse tugasaba n’abanyamahanga baturusha ubushobozi, kumutera inkunga; tugashakishiriza hamwe ukuntu ibirura bitaziyitirira buriya bumenyi ; maze U RWANDA rukazinjira mumateka y’ibihugu birimo abahanga. Kugirango tumufashe kubigeraho nuko abayobozi bose babimenya, abigisha za kaminuza bakabonana nuwo mwana, bakamukingira ikibaba. Naho ubundi mfite impungenge z’ibisumizi na ba RUTEMAYEZE.

BIHIBINDI Daniel yanditse ku itariki ya: 3-01-2013  →  Musubize

ABURE KUBYANDIKISHA MURI RDB ABAZUNGU BATARABIMUTWARA NGO ASIGARE ARIRIRA MU MYOTSI!

Mujyanama yanditse ku itariki ya: 3-01-2013  →  Musubize

Ndagushimiye cyane Robert. Guverinoma y’u Rda yari ikwiye kukwitaho by’umwihariko iguha ibyo wakenera. Hanyuma ukanonsosora uwo mushinga. Ikindi ukawushakia icyo bita pattents ku buryo uzahora ari uwawe.

Bravo

Iyakare yanditse ku itariki ya: 3-01-2013  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka