Yavumbuye uburyo bwo kuzimya amatara akoresheje telefone igendanwa

Umusore witwa Kazungu Robert arangije amashuli yisumbuye muri ETO Kibuye ubu isigaye yitwa (IPRC West-Karongi Campus) amaze iminsi mike avumbuye uburyo bwo kuzimya amatara akoresheje telefone igendanwa.

Ubu buryo bwo gucana cyangwa kuzimya amatara atandukanye yo mu nzu ukoresheje telefone bukorana na nimero za telefone zitandukanye kuko kugira ngo yake cyangwa azime bisaba guhamagaza indi telefone. Ayo mu cyumba aba afite nimero yayo, ayo muri salon, bityo bityo.

Iyo uhamagaye telefone urategereza ikabanza igacamo, amatara yakwaka ukabona kurekeraho guhamagara. No kuzimya bikaba uko.

Arasobanura uko bigenda: « Mbese nk’uko Umunyamerica ashobora guhamagara nimero ya telefone y’umuntu uri mu Rwanda igacamo bakavugana. Umuntu uri muri America ashobora guhamagara nimero nashyize kuri iryo koranabuhanga ryanjye maze amatara y’iwanjye akaka cyangwa akazima.

Ni installation nkora mfatiye ku ikoranabuhanga rya telefone, nkakora kuburyo nimpamagara nimero runaka amatara yaka cyangwa akazima. Nshobora kandi gucana ayo nshaka yose, yaba ayo hanze, mu cyumba no muri salon bitewe na nimero ».

Kazungu avuga ko ubushakashatsi bwe yabukoze mu 2012 akiri mu ishuli (ETO Kibuye), mu mwaka wa nyuma, hanyuma ikigo kiza kujya i Kigali gukora imurikabikorwa y’ikoranabuhanga, abasha gushyira ahagaragara ubuhanga bwe butangaza benshi harimo n’Abanyamerika.

Icyo gikorwa cye kandi ni na cyo cyatumye akarere ka Karongi gahabwa igihembo cya mbere kagikesheje ETO Kibuye, nk’ishuli rya tekinike ry’indashyikirwa.

Nyuma yo kubona ko ibanga rye nta handi riramenyekana, Kazungu afite gahunda yo kujya kwandikisha igikorwa cye mu kigo gishyigikira imishinga y’abikorera (Business Development Services) akanagishakira ubufasha kugira ngo azabashe kukinononsora bityo atangire akibyaze umusaruro.

Kazungu w’imyaka 20 avuga ko afite icyizere ko azabona ubufasha kuko n’ubuyobozi bw’akarere bwamusabye ko yazabegera akabereka ikoranabuhanga rye hanyuma nabo bakareba icyo bamufasha mu rwego rw’ubuvugizi.

Umuyobozi w’akarere ka Karongi abisobanura muri aya magambo: « Uriya mwana rwose ni ishema ry’akarere kuko urebye ni nawe dukesha certificat duherutse kubona ya mbere ETO yegukanye mu mashuli ya tekinike.

Kazungu yatangiye kumenya ko afite impano yo kuvumbura akiri umwana yiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuli abanza. Yari afite imyaka 12, akajya akora indege zo mu mikwege akabasha kuzishyiraho ibintu byikaraga nka rutemikirere (kajugujugu).

Nyuma yaje guhura n’umutekinisiye wakoraga hafi y’iwabo akora amaradio yapfuye n’utundi ducogocogo, abona iyo ndege ya Kazungu, maze aramubwira ngo ajye aza amwegere arebe uko ateranya utuntu, amasinga, ibyapfuye akabikiza noneho nawe yagera mu rugo akamwigana.

Kuri installation ye yaragaragara nimero ya telefone akoresha.
Kuri installation ye yaragaragara nimero ya telefone akoresha.

Kazungu yarakomeje aracukumbura kugeza ubwo nawe abashije gukora insakazamajwi (émetteur) akajya ayikoresha yibereye iwabo mu rugo maze abaturanyi bakamwumva mu nyakiramajwi (radio) zabo.

Umuyobozi w’akarere ka Karongi, Kayumba Bernard, nawe aremeza ko Kazungu yigeze gukora radio ibasha gusakaza amajwi ikumvwa n’abantu benshi.

Ati « Ndibuka kera muri 2005, ndi executive wa Kibuye, yigeze gukora radio yumvikana mu mujyi wose asa nuhagaritse radio Rwanda uwari prefet icyo gihe yarampamagaye ati muze murebe umwana wakoze radio turagenda dusanga kabisa yayikoze. Ni umwana ubona wabyirukanye impano ».

Ku kibazo cy’uko hari abahanga bashobora kumwiba igikorwa cye bakaba bagishyira ku isoko mbere ye, Kazungu avuga ko nta mpungenge afite kuko ngo yizeye ko nta muntu wabasha kubyigana.

Ati «N’igihe twari turi muri expo ya tekinike njye nkabimurika mu rwego rwa ETO hari hari abahanga benshi, nabonye ko nta n’umwe wabashije kwiyumvisha uburyo nabashije kubigeraho kuko benshi bavugaga ko bajyaga babitekereza ariko ntibabashe kubigeraho, jye ndahamya ko no kuri iyi saha ntawe urabasha kubifatisha.

Kazungu Robert arashimira ETO Kibuye aho yize ibijyanye n’amashanayarazi kuko byamwongereye ubumenyi ; ati « Kuba narize muri ETO Kibuye ni ibintu by’agaciro kuko baramfashije bihagije, kandi ndatekereza ko mu bushobozi bafite nzajya mbegera mbiyambaze ».

Umunyarwanda yaravuze ati n’izibika zari amagi. Abazi amateka ya Nyakwigendera Steve Jobs wakoze mudasobwa yo mu bwoko bwa Apple Macintosh, kugeza n’ubu itarabasha kwiganwa, yatangiye ari muto none ubu sosiyete ye igeze kure mu ikoranabuhanga rya telefone n’ibindi bikoresho byo mu bwoko bwa apple bikunzwe cyane ku isi.

Kazungu Robert nawe, ntakabuza nabona ubufasha bukwiye, ririya koranabuhanga rye ryo gucana no kuzimya amatara akoresheje telefone azaba ari we mu ntu wa mbere ku isi urishyize ahagaragara bityo azanaheshe u Rwanda gukomeza kwinjira mu mateka y’isi mu bikorwa by’indashyikirwa rukomeje kwigezaho.

Marcellin Gasana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 19 )

Nibyiza.none se azimya iwe gusa ?
Njye binteye ubwoba cyane pe!!! yarakwiye guterwa inkunga ariko nizere ko adashaka kurimbura isi.Nizere ko atari ibandi!Nagabanye amayeri.Ngo natelefone ngendanywa??Ubwo se niduterwa bakazimya amatara kazungu ntazafatwa?aritonde.Mais ababishoboye mumufashe.Biratangaje ariko biteye nubwoba.Yego ni agashya ariko se!Marie ange.

M-Ange yanditse ku itariki ya: 18-02-2013  →  Musubize

ararenze pe nakomerezaho

gaga yanditse ku itariki ya: 10-01-2013  →  Musubize

kazungu afite ubwenge ariko ETO irashaka kumugenderaho

ti yanditse ku itariki ya: 7-01-2013  →  Musubize

kazungu afite ubwenge ariko ETO irashaka kumugenderaho

ti yanditse ku itariki ya: 7-01-2013  →  Musubize

abantu mwagiye mureka kwiyemera! umwana atangiye kwizamukira none mutangiye guhwihwisa amagambo ngo mwabibonye cyera niba mwarabibonye cyera se kuki bitagaragaye ngo bimenyekane na media ibimenye? bene nkamwe na cyera bahozeho bo guca abandi intege.rata robert big up turagushyigikiye ntiwite kubagucintege.

manzi yanditse ku itariki ya: 4-01-2013  →  Musubize

kazungu nahamagare iyi number atangire akazi ka $800 buri kwezi 0788886932 niba ari tayari

edmond yanditse ku itariki ya: 4-01-2013  →  Musubize

ngo niwe wa mbere ubikoresheje mu rda? ariko se ikintu cyose umuntu atazi kiba kitabaho? mumushimere gusa ko yabishoboye kuko ababyize bose siko babikora ariko ibyo njye nabibonye muri kaminuza muri 2001 kandi nabwo nabonaga abandi basanzwe babizi

kadogo yanditse ku itariki ya: 4-01-2013  →  Musubize

Umuntu yabona email ya Kazungu ate ngo amurangire aho akura imfashanyo?

Rebero yanditse ku itariki ya: 4-01-2013  →  Musubize

Kazungu ni uwo gushyigikirwa. None se umuntu yabona email ye ate ngo amubwire aho yabona inkunga?

Rebero yanditse ku itariki ya: 4-01-2013  →  Musubize

Ariko mana yanjye...abanyarwanda no kwiyemera ...uyu ni recherche yakoze ntiyavumbuye SVP

Biriya se aho bidakoreshwa ni hehe ? Naba yisiramu nibyo bakoresha baturitsa ibisasu ...

Gasamagera yanditse ku itariki ya: 4-01-2013  →  Musubize

Uyu musore nuwo gushimirwa kuko abavugako iyo technology yari hari ibyo nibyo ariko se kubera iki ntahundi muntu mu Rwanda wari warabikoze ngo tumwemere kandi hari abize benshi.ahubwo leta imufashe azabashe kuvumbura nibindi kuko afite ubushake n’ubushobozi.
KAZUNGU courage turagushyigikiye!!!

kayijuka yanditse ku itariki ya: 4-01-2013  →  Musubize

Urakoze OM kutubwira ko aho muri Canada iyi Technology ikoreshwa. Jye nari nzi ko ari ikintu gishya Kazungu avumbuye bityo akaba yasaba protection. Gusa ndacyeka ko yitaweho ahari yavumbura ni ikintu gishya.

iyakare yanditse ku itariki ya: 3-01-2013  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka