Abikorera baturutse mu Rwanda barimo kaminuza Carnegie Mellon University, Axis, Zilencio Creativo, BSC, Osca Connect, Hehe Ltd na Ngali Holdings bitabiriye ibikorwa by’umuryango ITU biri kubera Dubai tariki 18/10/2012birimo n’imurikagurisha.
Kuva ku wa gatanu tariki 03/08/2012 abakiriya ba Banki y’abaturage y’u Rwanda, ishami rya Nyanza bakoresha ibyuma bya ATM barinubira ko batakibasha kubona amafaranga yabo mu buryo bubangutse kubera byahagaze gukora.
Mu Rwanda haje indi sosiyete yitwa Canal+ icuruza imirongo ya televiziyo na radio hifashishijwe icyogajuru (Satelite). Ubu buryo ngo buje guhangana n’imiterere mibi y’ikirere n’imisozi byo mu Rwanda.
Ikigo cy’itumanaho cya Airtel, kuri uyu wa mbere taliki 7 Gicurasi 2012, cyamuritse ku mugaragaro promotion yiswe ‘’yagaruze’’ ku mufatabuguzi wese wayo. Uko umuntu ashyize amafaranga muri telefoni ye azajya asubizwa umubare ungana n’ayo yashyizemo ku munsi ukurikiyeho.
Akarere ka Burera karateganya kubyaza umuyaga umuriro w’amashanyarazi kuko muri ako karere hakunze kuba umuyaga mwinshi kandi igihe cyose.
Abanyeshuri biga mu ishuri rikuru ry’ubuhinzi n’ubworozi “ISAE Busogo” ryakoze iziko ritwa “Solar Cooker” riteka ibintu bitandukanye rikoresheje ubushyuhe buturuka ku mirasire y’izuba gusa.
Minisitiri w’uburezi yashimye ikigo cy’ubushakashatsi mu by’ubuhanga n’ikoranabuhanga (IRST) kuko gikora ubushakashatsi busubiza ibibazo by’abaturage kuko ari inzira nyayo yo kurwanya ubukene.
Rurasire Christian, umusore wize ikoranabuhanga muri KIST, yatangije sosiyete yitwa Genius Tracking ikoresha itumanaho ryitwa GPS (Global Position System) mukwerekana aho imodoka iri, isegonda ku isegonda.
Ikigo cy’ubushakashatsi mu by’ubuhanga n’ikoranabuhanga (IRST) gikorera mu Karere ka Huye cyabashije gukora ubushakashatsi ku makara akoze mu bisigazwa by’ibihingwa. Ayo makara ntagira umwotsi kandi abika umuriro igihe kinini.
Itsinda ry’intumwa ziturutse mu Bushinwa ziyobowe na Minisitiri w’ishami ry’itumanaho muri icyo gihugu, Li Yuanchao, bari kumwe na Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Pierre Damien Habumuremyi, uyu munsi, batashye ku mugaragaro icyumba cy’ishami ry’itumanaho rigezweho mu kwigisha (E-Learning Program) mu ishuri rikuru ry’ikorana (…)
Ubuyobozi bw’ikigo gitwara abantu mu Mujyi wa Kigali, Kigali Bus Services, bugiye gutangiza uburyo bushya bwo kwishyuza abagenda mu modoka zacyo, aho ubishaka azajya agura ikarita akazajya yishyura amafaranga 20 uko agenze ikilometero kimwe, aho kwishyura amafaranga 250 ku rugendo rwose nk’uko bisanzwe.
Teka utangije ni ishyiga ryahimbwe na Nzeyimana Isidore, umushakashatsi wikorera ku giti cye. Iyo mbabura iteye ku buryo iriho amashyiga batekeraho, ifuru ishobora kokerezwamo ibyo umuntu yifuza ndetse n’agasiterine (citerne) gashyushywamo amazi.