Burera: Baritegura gukoresha amashanyarazi aturuka ku ngufu z’umuyaga
Akarere ka Burera karateganya kubyaza umuyaga umuriro w’amashanyarazi kuko muri ako karere hakunze kuba umuyaga mwinshi kandi igihe cyose.
Umuyaga uhora muri ako karere ku manywa na nijoro ntugomba gupfa ubusa; nk’uko bitangazwa n’ umuyobozi w’akarere ka Burera, Sembagare Samuel.
Akomeza avuga ko bakoze imishinga yo kureba uburyo uwo muyaga uhora uhuha wabyazwa ingufu z’amashanyarazi barebeye ku bindi bihugu nko mu Buhinde aho bakoresha izo ngufu z’umuyaga zitwa “Eoline” bagacana amashanyarazi; nk’uko Sembagare yabisobanuye.
Sembagare avuga ko imishunga bakoze bazayishyikiriza minisiteri y’ibikorwa remezo mu Rwanda ndetse na EWSA kugira ngo babatere inkunga yo kuyishyira mu bikorwa.
Gukoresha amashanyarazi aturutse ku ngufu z’umuyaga bizatuma abatuye akarere ka Burera babungabunga ibidukikije kuko ntawe uzongera kujya gutema ibiti ashaka inkwi; nk’uko Sembagare yakomeje abivuga.
Akarere ka Burera gaherereye munsi y’ikirunga cya Muhabura, ahitwa Nyagahinga mu murenge wa Cyanika, hahora umuyaga ijoro n’amanywa buri gihe.
Norbert Niyizurugero
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Nkorerea company yitwa Elephant Business Group izobereye mu mishinga irengera ibikukikije. Mwaduhuza n’Umuyobozi wa Burera tukamugira inama y’uko uwo mushinga w’amashanyarazi avuye ku muyaga washyirwa mu bikorwa ku buryo bugaragaraniba koko hari umuyaga mwinshi kandi uhoraho. Ese hari inyigo y’uwo muyaga iyo mishinga yashingiyeho?