Miliyoni 400 zitangwa ku bangirijwe n’inyamaswa- Nzabonikuze

Buri mwaka miliyoni hafi 400 zitangwaho ingurane ku bantu baba bangirijwe n’inyamaswa zo muri Pariki z’igihugu.

Joseph Nzabonikuze umuyobozi w’ikigega cy’ubwishingizi ku mpanuka no ku bangirijwe n’inyamaswa avuga ko umwaka ushize wa 2015, hatanzwe ingurane ingana na miliyoni 400 ku bantu bangirijwe n’inyamaswa gusa. Ibibazo byakirwa n’ikigega ngo biri hagati ya 500 na 1000 buri mwaka.

Joseph Nzabonikuze umuyobozi wa Specail Grant Fund.
Joseph Nzabonikuze umuyobozi wa Specail Grant Fund.

Ibyinshi ngo bikomoka ku nyamaswa zangiriza abantu imyaka n’amatungo yabo ndetse ngo hari n’abo zica.

Ishyirwaho ry’uruzitiro rutandukanya pariki y’akagera n’ubutaka bw’abaturage ngo byagabanije ibibazo by’inyamanswa zangiriza abaturage.

Ati “Uruzitiro rwakemuye ibibazo ariko si burundu kuko hari inyamaswa zirenga uruzitiro nk’imbogo, hari izasigaye mu baturage nk’imvubu kandi zica amatungo y’abaturage ndetse zikanabonera.”

Nzabonikuze avuga ko hari gahunda yo kugabanya ibibazo by’inyamaswa zangiriza abaturage.

Leta ngo irimo gushaka uko pariki zose zazitirwa gusa bisaba ubuhanga n’ubushishozi kuko zitazitirwa kimwe bitewe n’uko n’inyamaswa zizirimo zitandukanye.

Agira ati “ Uko Pariki y’Akagera yazitiwe siko byakorwa ku ya Nyungwe cyangwa iy’Ibirunga kuko inyamaswa zirimo ziratandukanye. Birasaba kubyiga neza kugira ngo ubuzima bwazo butazahungabanywa.”

Kuba hari abaturage binubira ko guhabwa indishyi bitinda, Nzabonikuze avuga ko byoroshye ahubwo rimwe na rimwe haba hari abatazi inzira bicamo.

Ariko na none ngo ntibyakoroshywa cyane bitewe n’uko ingurane ishobora guhabwa utayigenewe.

Ngo niyo mpamvu abaturage bakwiye kujya bihanganira inzira basabwa kunyuramo kuko zituma hirindwa uburiganya.

Uwangirijwe asabwa guca ku buyobozi bw’umudugudu, Akagari n’Umurenge aho ibyangijwe biri agakomereza mu buyobozi bw’ikigega.

Izangiriza abaturage mu karere ka Nyagatare ahanini ni imvubu ziri muri za Valley dams n’umugezi w’umuvumba n’imbogo zasigaye inyuma y’uruzitiro rwa pariki.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka