Amashyuza yari yaragiye kubera imitingito yagarutse

Amazi y’amashyuza aboneka mu Murenge wa Nyamyumba mu Karere ka Rubavu ku nkombe z’ikiyaga cya Kivu yongeye kugaruka nyuma y’icyumweru yari amaze yaraburiwe irengero bitewe n’imitingito yazahaje aho yari ari.

Amashyuza yagarutse
Amashyuza yagarutse

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamyumba, Kazendebe Hertier, ni we wemeje aya makuru ndetse agaragaza amafoto y’amazi y’amashyuza yongeye kuzura.

Kazendebe yagize ati "Inkuru nziza, amazi y’amashyuza yongeye kugaruka yose nyuma y’icyumweru yarabuze."

Mu cyumweru gishize Kigali Today yari yatangaje inkuru y’ibura ry’amashyuza ndetse igaragaza amafoto y’ahahoze amashyuza humagaye.

Ahahoze amashyuza hari harumagaye
Ahahoze amashyuza hari harumagaye

Ubu ahari humagaye hongeye kuzura amazi akunzwe na benshi cyane cyane abayakenera mu kwivura indwara zitandukanye.

Ayo mazi yazimiye kuva tariki ya 27 Gicurasi 2021 ku isaha ya saa saba n’iminota 54 z’ijoro, ubwo humvikanye umutingito mu Karere ka Rubavu ufite igipimo cya 3.9 wakubitiye aha isoko y’amashyuza iherereye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka