Rubavu: Amashyuza yaburiwe irengero kubera umutingito

Amazi y’amashyuza asanzwe aboneka mu Murenge wa Nyamyumba mu Karere ka Rubavu ku nkombe z’ikiya cya Kivu yaburiwe irengero nyuma y’imitingito yazahaje ako gace k’igihugu.

Aha ni ho hahoze amashyuza none yaburiwe irengero kubera umutingito
Aha ni ho hahoze amashyuza none yaburiwe irengero kubera umutingito

Ayo mazi azimiye nyuma y’uko ku wa 27 Gicurasi 2021 ku isaha ya saa saba n’iminota 54 z’ijoro, humvikanye umutingito mu Karere ka Rubavu ufite igipimo cya 3.9 wakubitiye aha isoko y’amashyuza iherereye.

Amafoto agarahaza ko amasoko y’amashyuza yamaze gukama, uretse ahogera abagore, nabwo amazi yaragabanutse ku buryo ntawajyamo uretse kuyavoma.

Kigali Today ivugana n’Umunyamabanga Nshyingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamyumba, Kazendebe Hertien, yavuze ko amashyuza yagiye ariko hari ahandi babonye mu Kivu hacumba imyotsi bagakeka ko inzira yaba yayobeyemo.

Agira ati "Amazi yagiye ntiwabona ayo koga, kereka ahari isoko yogerwamo n’abagore ni ho haboneka makeya nabwo utakwicaramo, uretse kuyavoma".

Icyakora Kazendebe avuga ko hari ahandi bayakeka, ati "Ntitwabihamya niba isoko yimukiye mu mazi y’ikiyaga cya Kivu, kuko muri metero nkeya uvuye ahasanzwe isoko ubona imyotsi mu mazi y’Ikivu"

Amazi y’amashyuza mu Karere ka Rubavu aboneka ku nkombe z’ikiyaga cya Kivu ndetse agatemba ajya mu Kivu, ubu ahazwi nk’amasoko nta mazi ahari hamaze kuma.

Yari amazi akunzwe kandi benshi bavuga ko agira akamaro mu kuvura indwara z’imitsi. Ntiharamenyekana niba koko yimukiye mu kiyaga cya kivu, niba nta ngaruka bizagira cyangwa niba ashobora kuzagaruka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka