Umwanda uturuka mu isoko rya Ngororero ubangamiye ibidukikije

Abaturage baturiye isoko rya Ngororero bavuga ko babangamiwe n’umwanda uturuka muri iryo soko, haba kuribo ubwabo kubera umwuka mubi uturuka kuri iyo myanda, ndetse n’imirimo yabo y’ubuhinzi.

Ugisohoka muri iri soko, unyuze nkaho wakwita mu gikari cyaryo uhita uhura n’imyanda iri inyuma yaryo nko muri metero imwe uturutse ku muryango w’isoko. Nubwo bitagaragara, aha hantu hahoze icyobo kimenwamo imyanda iturutse muri iri soko, ariko kubera ko imyanda yuzuye ikarega ntibigaragara ko hari icyobo, ahubwo imyanda inyanyagiye hejuru ku butaka.

Aho hamenwa imyanda ku buso bwa metero eshanu z’uburebure na metero icumi z’ubugari ni mu kibanza cya Leta gifatanye n’isoko ndetse n’imirima y’abaturage. Hafi y’iyo myanda hahinze ibigori n’ubwatsi bw’amatungo by’abaturage baturanye n’iri soko. Bavuga ko iyo haje umuyaga uterura ya myanda ukajyana mu ngo no mu mirima yabo, kandi iyo myanda iba yiganjemo amashashi menshi abangamira ubutaka n’ibimera.

Murekatete Marie Josee, ukuriye koperative yitwa “ngwino ndebe” ikora isuku muri iri soko, yadutangarije ko ubundi imyanda iva muri iri soko itwarwa ku buntu n’abantu babishaka bagiye kuyifimbiza imirima yabo. Iyo atari mu gihe cy’ihinga, nta bakunda kuyitwara bityo ikaba myinshi. Abaje guwara iyo fumbire ni nabo bakuramo ibyangiza ubutaka maze bakabishyira ku ruhande.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ngororero, Harerimana Adrien, avuga ko iki kibazo kirenze ubushobozi bwabo bakaba barakigejeje ku buyobozi bw’akarere bakaba bategereje icyo inama njyanama yako karere izemeza.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ndumiwe koko! Gukemura ikibazo cy’umwanda uva mu isoko bisaba ko njyanama ibanza igafata icyemezo? None se uwo Gitifu unanirwa gukemura ikibazo nk’icyo agategereza Njyanama y’Akarere ubwo hari ibindi byemezo ajya afata!

Serge yanditse ku itariki ya: 30-01-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka