Umushinga w’Umunyarwandakazi urahabwa amahirwe yo gutoranywa ku rwego rw’isi

Umushinga wa Clarisse Uwineza wo gutunganya imyanda ibora igakorwamo ifumbire y’imborera (Bio-organic Waste Feltilizer) urahabwa amahirwe yo kwegukana intsinzi yo kuza mu mishinga myiza mirongo itatu ku isi.

Nyuma y’uko uje mu mishinga 102 yatoranyijwe ku isi yose mu marushanwa y’uyu mwaka wa 2016, yateguwe n’ikigo cy’abanyamerika gishinzwe guteza imbere Siyansi na Tekinoloji cyitwa GIST TECH – I (Global Innovation through Science and Technology Initiative).

Intsinzi ya Uwineza ni iy'igihugu ni n'inyungu kuri ba rwiyeyemezamirimo bato bo mu Rwanda.
Intsinzi ya Uwineza ni iy’igihugu ni n’inyungu kuri ba rwiyeyemezamirimo bato bo mu Rwanda.

GIST TECH – I ikigo gifasha imishinga itandukanye yibanda kuri Siyansi na Tekinoloji ya ba rwiyemezamirimo bakiri bato bo mu bihugu 135 bifite ubukungu bugitera imbere.

Iri rushanwa ku ikubitiro ryari ryitabiriwe n’imishinga 1075 yaturutse ku isi yose, hatoranywamo imishinga 102 harimo n’uyu wa Uwineza Clarisse. Kuri ubu iyi mishinga 102 ni yo irimo guhatana ikaba na yo igomba gutoranywamo 30 myiza.

Mu gihe umushinga we waramuka uje muri 30 ya mbere wahabwa inkunga bityo akabasha kuwushyira mu bikorwa, ukamugirira akamaro, ukakagirira n’igihugu muri rusange, dore ko ari we munyarwanda wenyine urimo.

Kugira ngo Uwineza abashe gutsinda birasaba abantu kumutora rimwe ku munsi, buri munsi, bagatora n’igihugu nyiri umushinga akomokamo kuko na cyo bikigirira akamaro.

Uwineza avuga ko iyo uwatanze umushinga atsinze, igihugu na cyo kigatorwa, abikorera bo muri icyo gihugu uwatsinze akomokamo na bo bagira amahirwe yo guhabwa amahugurwa n’ibindi byabafasha kwiteza imbere.

Gutora bikorerwa kuri internet aho utora asabwa gukanda aha, ubundi agakurikiza amabwiriza akaba amwongereye amahirwe yo gutsinda no kubona inkunga yamufasha kugera ku ntego ye.

Gutora byatangiye ku itariki 1 Mata 2016 bikazarangira ku itariki 1 Gicurasi 2016.

Mu gihe yaramuka atsinze akaza muri 30 ba mbere, Uwineza arateganya kongera ingufu mu gutanga umusanzu we mu kubungabunga ibidukikije ku buryo imyanda itaba ikibazo mu bantu ahubwo ikaba igisubizo ikorwamo ifumbire y’imborera, amakara na gaz yahumanyaga ikirere ikaba yatunganywa igakoreshwa mu bintu bitandukanye, ikaba yanabyazwa amashanyarazi.

Ubusanzwe Clarisse Uwineza afite ikigo cyitwa EPO Ltd (environmental Protection and Organics) giharanira kubungabunga ibidukikije cyatangiye mu 2014.

Yagitangije nyuma yo kurangiza muri kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye mu 2012 mu bijyanye n’ubutabire (Chemistry), akiyemeza gushaka igisubizo ku kibazo cyaterwaga n’imyanda ibangamira ibidukikije hirya no hino mu Rwanda ndetse no ku isi yose muri rusange.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Bonne chance!! Uwineza.ugume kumavi gsa.

jimmy yanditse ku itariki ya: 27-05-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka