Umuryango w’abibumye urashishikariza u Rwanda gukomeza kubungabunga ibidukikije

Raporo y’umuryango w’abibumbye (UN) irashima u Rwanda ibyo rumaze kugera ho mu kubungabunga ibidukikije. Ariko ikongera ho ko rukwiye gushyira ho ingamba zihamye kugira ngo rukomeze rutere imbere ndetse runarinda umutungo kamere.

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bidukikije (UNEP) niryo ryashyize ahagaragara iyi raporo ejo mu mujyi wa Kigali. Achim Steiner uyobora UNEP atangaza ko u Rwanda rugaragaza imbaraga zidasanzwe ruva mu cyuho rwasigiwe n’intambara, rurinda ibidukikije ndetse runakura abaturage barwo mu bukene.

Akomeza avuga ko u Rwanda nirukurikiza ibikubiye muri iyo raporo bizatuma rwikosora aho rwari rugiye guteshuka mu kubungabunga ibidukikje.

Iyi raporo yerekana ibibazo bimwe na bimwe u Rwanda rugifite mu bidukikije ndetse ikanashyira ahagaragara imishinga igera kuri 90 izarufasha mu kongera umuvuduko mu iterambere rirambye.

Amabwiriza ari muri iyi raporo areba ibice byinshi ariko cyane cyane ikibanda ku kubungabunga umutungo kamere, ibidukikje muri rusange, ingufu ziyongera (renewable energy) ndetse n’ubuhinzi burambye.

Bimwe mu bibazo u Rwanda rufite mu bidukikije harimo igabanuka ry’amashyamba. Kuva u Rwanda rwabona ubwigenge mu 1962, rumaze gutakaza 60 ku ijana by’ishyamba bitewe n’ubwiyongere bw’abaturage ndetse n’imiriro iterwa na ba rutwitsi.

Iyi raporo yerekana ko u Rwanda rwagerageje guhangana n’iki kibazo kuko ubu mu Rwanda hamaze guterwa ibiti ku buso bungana na 20 ku ijana bw’ubuso bwose bw’igihugu. U rwanda rufite intego yo kuzageza kuri 30% mu mwaka wa 2013.

Iyo raporo ifite umutwe ugira uti “Rwanda: From Post-Conflict to Environmentally Sustainable Development”. Yashyizwe ahagaragara ubwo hatangiraga inama y’abagenerwa bikorwa (policy-makers) bo muri Afrika y’iburasirazuba barebera hamwe icyakorwa kugira ngo hageho ingamba zirambye kanzi zitabangamye mu karere.

Norbert NIYIZURUGERO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka