Ubwoko bwa gazi bwa kera bwakoreshwaga muri za firigo bwashyizwe mu kato

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurengera Ibidukikije (REMA) kiratangaza ko ubwoko bwa gazi buzwi nka R22 bwari busanzwe bukoreshwa mu mafirigo butakemewe mu Rwanda kuko bwangiza ikirere, ahubwo Abanyarwanda bagakangurirwa gukoresha ubundi bushya buzwi nka R600A.

Frigo zo ubwazo nta ngaruka zigira ariko za gazi zituma izi firigo zikonjesha zigira ingaruka iyo utugunguru zibamo tujugunywe zarengeje igihe, nk’uko bitangazwa na Juliet Kabera, umukozi wa REMA ushinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa rya gahunda.

Agira ati: “Gazi ibamo ikozwe n’ibinyabutabire bitandukanye. Iyo myuka iyo yasohotse hanze ijya mu kirere ikamaramo imyaka myinshi, hari n’ishobora kumara imyaka igera kuri 70 ntacyo zahindutseho zigateza ibibazo byo kwangirika kw’akayungirizo k’izuba cyangwa kwiyongera k’ubushyuhe ku isi.

Kuko ziragenda zikaguma mu kirere zigakora ikintu kimeze nk’ikiringiti noneho icyo kintu kigasa nk’icyorosa ku isi ubushyuhe bukiyongera. Iyo bwiyongereye nibyo bivamo imihindagurikire y’ikirere turi kubona muri iyi minsi.”

Gusa n’ubwo havugwa ukuba byashyizwe mu kato itegeko ntirirashyirwa mu bikorwa neza, kuko hari abakizikoresha nko mu bitaro n’ahandi mu nganda. REMA ikavuga ko n’ubwo bikimeze gutyo ngo hari ikigero bagenderaho kuko bazi ko bitahita bicika burundu.

Gazi zitwa R22 zakoreshwaga muri firigo zizasimburwa n'izitwa R600A.
Gazi zitwa R22 zakoreshwaga muri firigo zizasimburwa n’izitwa R600A.

Kugira ngo mu mwaka w’i 2015 iki kigo kizabe cyagabanyije ikoreshwa ry’ibi bikorwa ku kigero cya 30% cyatangiye ubukangurambaga ku bantu batandukanye barimo abazirangura hanze n’abatekinisiye bakora izo firigo.

Ubwo bukangurambaga bugizwe n’amahugurwa harimo n’agenewe aba batekinisiye yabaye kuri uyu wa gatatu tariki 20/11/2013, agamije gusobanurira aba batekinisiye uburyo bakwiga guhindura utwo tugunguru turimo gazi R22, kugira ngo imyuka ivamo itabacika ikajya mu kirere.

Ku ruhande rw’abatekinisiye batangaza ko bumva akamaro ko kureka gukoresha izo gazi ariko bakaba batizera ko bizashoboka, kubera ubushobozi bw’abaturage. Ubusanzwe izo gazi za R22 zirahendutse ugereranyije n’inshya za R600A n’utugunguru twazo.

Uwitwa Benon Mugisha, umutekinisiye wahawe aya mahugurwa, atangaza ko mu kazi kabo bazagerageza gukangurira abaturge ariko agasaba Leta kugira uruhare mu kubafasha babaha ibikoresho bigezweho byo kwikiza iyo gazi yangiza.

Ati: “Leta niyo igomba kubigiramo uruhare kugira ngo ibashe kutugezaho bya bikoresho ariko natwe abatekinisiye tuzakorera hamwe kugira ngo twishakemo ubushobozi bwo kubikora.”

Kabera atangaza ko impungenge z’abaturage zumvikana ariko akabizeza ko uguhenda kw’izo gazi nshya kutazatinda kuko biterwa n’uko abantu batazikoreshaga. Ariko kuva hashyirwaho uburyo bushya bw’uko ari zo zizajya zitumizwa gusa igiciro kikazagabanuka, nk’uko yabitangaje.

REMA nayo kandi izi neza ko bitoroshye guca izi gaze mu gihugu kubera zikoreshwa na benshi mu Rwanda, ariko bakizera ko byibura bashobora kugabanya ikoreshwa ry’abyo kandi n’abatekinisiye bahuguwe bakazababera intumwa mu baturage.

Hari n’ubundi bwoko bushya bwa gazi bwa R290 bukoreshwa mu makirimatizeri (Climatizers), abaturage basabwa gukoresha, nk’uko ubuyobozi bwa REMA bukomeza bubitangaza.

Isuzuma ryakozwe mu 2010 ryagaragaje ko mu Rwanda hari hamaze kugezwa toni zigera kuri 98 za gazi ya R22. Ibyo nibyo u Rwanda rwagendeyeho kugira ngo ruce izi gazi, kuko rwasinye amasezerano y’i Montreal muri Canada yo mu 2003 yo kurengera akayungirizo k’izuba.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Hanyuma R12 ko nayo inugwanugwa ra?

Albert Kelly yanditse ku itariki ya: 20-11-2013  →  Musubize

Nibyiza gucya R22 ariko hari mo ikosa rikomeye kuba REMA yemera gusa R600A. Kuko nayo ifite ibyo yangiza kuburya mugihe kiza izaba itemewe kuburyo nayo bazabura aho bayishira kuko nko muri union europeenne guhera 2015 izaba ibujijwe. Byaba byiza bagiriye abantu inama yo gukoresha andi moko yagaze nubwo ahenze ariko meza nka . Guhera 2015 gaz zikurikira zizaba zibujijwe R22, R123, R124, R142b, R401A, R401B, R402A, R402B, R403B, R408A, R409A, R409B. Uwaba ashaka kugura cyangwa kugura ibyuma bikonjesha agomba kugura produit zirimo ubu bwoko bwagaz bukeye (munsi 2 Kg) R14, R23, R125, R134a, R152a, R227, R404A, R407C, R410A, R413A, R417A, R507, R508B, Isceon 59, Isceon 89, Forane 23, Forane FX 80.abashaka gusoma ayo amasezera no montréal http://fr.wikipedia.org/wiki/Protocole_de_Montr%C3%A9al Ni ukwitonda kuko ni REMA igira mo inama irabujijwe kandi urwanda ruzubahiriza ayo masezera no kuko ikibazo cya climat kirugira ho ingaruka kuburyo ntakuka. Murakoze.

kigunda yanditse ku itariki ya: 20-11-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka