U Rwanda rwatangije imishinga y’Ikigo Nyafurika cyo gukonjesha ibiribwa byangirika vuba

Leta y’u Rwanda ibinyujije mu Kigo gishinzwe Ibidukikije (REMA), Kaminuza y’u Rwanda hamwe n’imiryango mpuzamahanga, batangije imishinga y’Ikigo Nyafurika cy’Icyitegererezo (Africa Center of Exellence for Sustainable Cooling and Cold Chain/ACES), ijyanye no gukonjesha ibiribwa byangirika vuba, imiti n’inkingo.

Ibyumba bikonjesha ibiribwa birinda iyangirika ry'umusaruro
Ibyumba bikonjesha ibiribwa birinda iyangirika ry’umusaruro

Ni ikigo kibarizwa mu Rubirizi mu Karere ka Kicukiro, kikaba kirimo gushyirwamo imashini zikonjesha zitarekura imyuka ya Hydroflurocarbons (HFCs), yangiza akayunguruzo k’Izuba (Ozone).

ACES ikazaterwa inkunga n’ibihugu bikomeye ku Isi biri mu byashyize umukono ku masezerano yitwa Paris Agreement (nk’uko yavugururiwe i Kigali muri 2016), hagamijwe kurwanya imihindagurikire y’ikirere.

Ni ikigo cyitezweho gufasha u Rwanda kubika umusaruro w’ibiribwa byangirika vuba nk’imboga, imbuto, ibinyabijumba n’ibikomoka ku bworozi birimo inyama n’amata, nk’uko twigeze kubisobanurirwa na Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Jeanne D’Arc Mujawamariya.

Dr Mujawamariya avuga ko mu gihe yari Ambasaderi mu Burusiya (2013-2019), yabonye abaturage b’icyo gihugu bafite uburyo bukonjesha umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi, ukamara igihe kinini utarangirika.

Inzego z'u Rwanda hamwe n'Imiryango mpuzamahanga baganiriye ku mishinga y'ikigo ACES yo gukonjesha ibiribwa, inkingo n'imiti
Inzego z’u Rwanda hamwe n’Imiryango mpuzamahanga baganiriye ku mishinga y’ikigo ACES yo gukonjesha ibiribwa, inkingo n’imiti

Yatanze urugero rw’ibirayi, aho ngo bishobora kubikwa bikamara umwaka wose bitarangirika, ndetse ko inyanya na zo ngo zishobora kubikwa mu gihe kirenga amezi atandatu.

Ikigo REMA kivuga ko u Rwanda ruhomba umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi ubarirwa hagati ya 30%-50% y’ibyasaruwe, bitewe n’uko nta buryo bw’ubwikorezi no kubikwa igihe kirekire bwateganyijwe.

Umuyobozi Mukuru wa REMA, Juliet Kabera, avuga ko Ikigo ACES ari umushinga u Rwanda rufatanyijemo na Leta y’u Bwongereza hamwe na za kaminuza zo muri icyo gihugu, ndetse n’amashami y’Umuryango w’Abibumbye arimo irishinzwe ibiribwa, FAO, n’iryita ku Bidukikije (UNEP).

Kabera avuga ko Ikigo ACES ubu cyigenga, kikaba kikirimo guhugura abashakashatsi b’u Rwanda bazafasha abahinzi, abashoramari n’inzego zishinzwe ubuzima, bazaba bakeneye kwiga uburyo bwo gukonjesha umusaruro w’ibiribwa, imiti n’inkingo, baba abo mu Rwanda cyangwa abaturutse ahandi mu bihugu bitandukanye bya Afurika.

Kabera ati "Ni ukuzanamo abikorera kuko twe nka Leta dushinzwe gutanga umurongo w’uburyo bikorwa (business models) no kwerekana n’inyungu zirimo, abashoramari bakabona aho bahera bamenya ikoranabuhanga rikenewe n’iridakenewe, kugira ngo niba ari abagana banki babe bafite ayo makuru yose".

Amata ni kimwe mu byo REMA na FAO bavuga ko byangirika cyane bityo agomba gukonjeshwa
Amata ni kimwe mu byo REMA na FAO bavuga ko byangirika cyane bityo agomba gukonjeshwa

UNEP na FAO byizeza ko bizashaka abahanga bashinzwe guhugura abahinzi ku buryo bwo gukonjesha, ndetse no gushaka imashini zizakenerwa muri uyu mushinga nyafurika.

Igishoro cyo guteza imbere imishinga ya ACES kikaba kizatangwa n’Ikigega gishinzwe guhangana n’imihindagurikire y’ikirere (Green Climate Fund/GCF).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

uretse imiti ninkingo kandi nubundi byo bifite uko byabikwaga izi ntacyo zizahundura nagato keretse buli muhinzi nagira iye cyangwa babili ibihingwa byinshi byangirikira aho bituruka kandi abahinzi baba ahatandukanye izo mashini byibuze imwe yaba ingana
nabyabigega bya tubura kubyangirika keretse nkishyirahamwe ikindi nuko ikintu cyabanje gukonjeshwa iyo kigeze hanze gihita kibora vuba

lg yanditse ku itariki ya: 26-05-2023  →  Musubize

Ndibwirako icyo kigo kizagira amashami mu ntara mu turere no mu mirenge kugirango haramirwe umusoro mwinshi ukomeje kwangirika

Adrien yanditse ku itariki ya: 25-05-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka