U Butaliyani bwahaye u Rwanda Miliyoni 50 z’Amayero zo kwita ku bidukikije
Ikigega cy’Abataliyani gishinzwe kwita ku bidukikije cyahaye u Rwanda inkunga ya miliyoni 50 z’Amayero azarufasha mu mishinga yarwo igamije iterambere ritangiza ibidukikije.
Aya masezerano y’Ubufatanye mu kubungabunga ibidukikije yashyizweho umukono na Minisitiri w’imari n’igenamigambi Yusuf Murangwa n’abayobozi muri Minisiteri zo mu Butaliyani zirebana n’iterambere ritangiza ibidukikije.
Mu itangazo rigenewe itangazamakuru ryashyizwe kuri X yahoze ari Twitter na Minisiteri y’Imari n’igenamigambi yavuze ko ariya mafaranga azakoreshwa neza mu gutuma u Rwanda rukomeza kandi rukagera ku mugambi warwo wo kurengera ibidukikije ari nako rutera imbere.
Ubutumwa bugira buti “U Rwanda rwashyize imbere ibikorwa bifatika bigamije iterambere ryarwo kandi bigaragarira muri gahunda ndende twise National Determined Contributions (NDCs). Kugira ngo ibikubiye muri iyi gahunda bigerweho mu buryo bwuzuye, ni ngombwa ko amafaranga n’ikoranabuhanga biboneka kandi bikaba bihagije. Amafaranga twasinyiye none azadufasha kugera kuri iyo ntego yacu ya miliyari $ 11 zo kubishoramo”.
U Rwanda rwiyemeje kuzakusanya miliyari 11 z’amadolai zo kurufasha gushora mu bukungu butangiza ibidukikije.
Minisitiri mu Butaliyani ushinzwe kwita ku bidukikije Gilberto Pichetto avuga ko igihugu cye kiyemeje gukorana n’Afurika mu rwego rwo guteza imbere ubukungu bwayo harimo no kuyifasha kuzamura urwego rwayo mu guhangana n’ingaruka zo gushyuha kw’ikirere.
U Rwanda rufite imishinga itandukanye yo guhangana n’ingaruka zo gushyuha kw’ikirere irimo iyo gutera amashyamba ku buso bugari bw’u Rwanda, imishinga yo kugabanya imyuka ihumanya ikirere.
Muri gahunda u Rwanda rwise Rwanda National Climate Action Plan, igamije gushyiraho politiki z’amajyambere ariko zitangiza ibidukikije hafatwa ingamba zo gukomeza kubungabunga ikirire ndetse no gukumira ibintu n’imigenzereze yose yangiza ibidukikije.
U Rwanda rusanzwe rugirana amasezerano n’ibindi bihugu ndetse n’ibigo bikomeye byo kwita no kubungabunga ibidukikije aho mu mwaka wa 2022 Guverinoma y’u Rwanda yasinyanye n’Ikigega mpuzamahanga cy’imari, IMF, amasezerano ya miliyoni 319 z’amadolari yo kuyifasha mu mishinga yo kwita ku bidukikije.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|