Nyaruguru: Abatwika bitwaje gushaka ubwatsi bw’amatungo bahawe gasopo

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyaruguru burihanangiriza abaturage bakomeje gutwika imisozi bitwaje gushaka ubwatsi bw’amatungo.

Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru Habitegeko Francois avuga ko abatwika imisozi bitwaje gushaka ubwatsi bw’amatungo ngo bakwiye kubireka kuko ngo uzabifatirwamo azahanwa.

Uyu muyobozi avuga ko imisozi myinshi igaragara hirya no hino yatwitswe n’abaturage bashaka ubwatsi bwo kugaburira amatungo yabo mu gihe cy’impeshyi kiri kurangira.

Muri Nyaruguru, hari n'imisozi itwikwa kandi iriho amashyamba
Muri Nyaruguru, hari n’imisozi itwikwa kandi iriho amashyamba

Uyu muyobozi avuga ko uko inka zikomeza kwiyongera mu karere ari igisubizo ku mibereho myiza y’abaturage, ariko ngo nanone kikaba ikibazo cyo gushaka ubwatsi bwo kuzigaburira.

Icyakora uyu muyobozi avuga ko ikibazo cy’ubwatsi kidakwiye gukemurwa no gutwika imisozi, ko ahubwo ngo hakwiye gushakwa uko haterwa ubwatsi buhagije, kugirango hirindwe kwangiza ibidukikije.

Ati:”Ni igisubizo cyabyaye ikibazo, kuko uko inka ziyongera ni nako zikenera ubwatsi….ariko abaturage turakomeza kubigisha tubashihsikariza gutera ubwatsi, ariko kandi tunababwira ko uzafatirwa mu bikorwa byo gutwika imisozi azahanwa”.

Mayor Habitegeko avuga ko kubura ubwatsi bidasobanuye gutwika imisozi, ababikora bazajya bahanwa
Mayor Habitegeko avuga ko kubura ubwatsi bidasobanuye gutwika imisozi, ababikora bazajya bahanwa

Bamwe mu baturage na bo bemeza ko imisozi myinshi itwikwa kubera gusha ubwatsi, ariko kandi ngo hakaba n’itwikwa kubera impanuka.

Aha batanga urugero nko mu gihe umuntu yaba yatwikaga amakara, hanyuma umuriro ukaba wamucika ugafata umusozi.

Hari n’abaturage bavuga ko hari bagenzi babo batwika imisozi bibwira ko ngo bituma imvura igwa vuba, gusa ibi ntibyemeranwaho na bose, kuko ahubwo hari n’abavuga ko gutwika aribyo bibuza imvura kugwa.

N'ubwo imvura yaguye hari aho bagitwika
N’ubwo imvura yaguye hari aho bagitwika

Muhimpundu ati “Reka ahubwo iyo batwitse nta mvura igwa. Nk’umwaka ushize twagize imvura nziza kandi nta miriro myinshi yari yigeze igaragara”

N’ubwo imvura yaguye ndetse kuri bamwe igihembwe cy’ihinga kikaba cyarahise gitangira, hari imisozi imwe n’imwe yo mu karere ka Nyaruguru cyane cyane iyegereye ishyamba rya Nyungwe ikigaragaraho inkongi z’imiriro. Ba rutwitsi bakaba bakunze kuyikongeza mu bihe by’umugoroba.

Charles RUZINDANA

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka