Nyanza: Ishyamba kimeza rikomeje kwangizwa bashakamo “imisheshe”

Ibiti by’ishyamba kimeza byitwa imisheshe bivugwaho kuba bivanwamo imibavu (parfum) n’indi miti ikoreshwa mu buvuzi bwa gihanga biboneka mu mirenge ya Ntyazo, Kibilizi na Muyira mu karere ka Nyanza bikomeje kwibasirwa bikangizwa ku buryo busigaye buteye inkeke.

Ubujura bw’ibyo biti ahanini bukorwa mu ijoro bikagezwa mu mujyi wa Kigali ngo bihita bijyanwa mu gihugu cya Uganda nk’uko bamwe mu babashije gufatwa babyemeza.

Mu minsi ishize ubwo Ntamahungiro Theodore na Kaberuka Jean Damascene bafatwaga mu ijoro rya tariki 16/06/2013 bapakira ibyo biti mu modoka yo mu bwoko bwa Daihatsu batangaje ko umuntu wabibatumye yari yabahaye amafaranga ibihumbi 75 nk’igihembo ku biti bingana na toni n’igice anababwira ko birimo imali ikomeye mu gihugu cya Uganda ngo kuko bivanwamo imibavu n’indi miti ikoreshwa mu buvuzi bwa gakondo.

Bamwe mu baturage baho ibyo biti bitemwa bari baje kubyitegereza.
Bamwe mu baturage baho ibyo biti bitemwa bari baje kubyitegereza.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Ntyazo abo bombi bafatiwemo buvuga ko ayo makuru yemejwe nabo y’uko ibyo biti byitwa imisheshe byaba bivanwamo imibavu nta gihamya burayabonera.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ntyazo, Habineza Jean Baptiste, yabivuze atya: “Twahawe amakuru gusa y’uko ibyo biti babyiba mu ijoro bikajya kuvanwamo imibavu n’indi miti ya gakondo ariko ibyo nta gihamya igaragara tubifitiye” .

Ngo icyatumye abo bagabo batabwa muri yombi n’uko bigabiza ishyamba kimeza rya Leta bakuriranyemo ibyo biti byitwa imisheshe ngo kikaba ari icyaha cyo kwangiza ibidukikije muri rusange.

Mu gihe iminsi mike yari ishize abo bagabo bafashwe ndetse bagashyikizwa ubutabera ibyo biti byongeye kwibasirwa tariki 23/06/2013 ahagana saa munani z’ijoro mu mudugudu wa Muyira mu kagali ka Nyundo mu murenge wa Muyira ahafatiwe imodoka yo mu bwoko bwa Daihatsu irimo kubipakira.

Mu kwezi kumwe hamaze gufatwa abantu baza kwiba ibi biti inshuro ebyiri.
Mu kwezi kumwe hamaze gufatwa abantu baza kwiba ibi biti inshuro ebyiri.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Muyira nabwo bwagezwemo n’ubwo bujura bw’ibyo biti busobanura ko shoferi w’iyo modoka yahise atoroka n’abo bari kumwe bose bakaburirwa irengero.

Mu nama y’umutekano yaguye y’akarere ka Nyanza yateranye tariki 27/05/2013 hasabwe ko binyuze mu bufatanye bw’imirenge ya Ntyazo, Kibilizi na Muyira ndetse na Police ihakorera hasuzumwa ibijyanye n’ayo makuru kandi abakora ibyo bikorwa bagafatwa kuko bangiza ibiti by’ishyamba kimeza ndetse n’ibidukikije muri rusange.

Jean Pierre Twizeyeyezu

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka