Nyanza: Hegitari 50 z’ishyamba zafashwe n’inkongi y’umuriro

Ubuso bugera kuri hagitari 50 z’ishyamba ryo mu kagari ka Runga mu murenge wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza ryafashwe n’inkongi y’umuriro ahagana saa kumi z’umugoroba tariki 01/02/2012.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rwabicuma, Gasore Clement, yavuze ko ukekwa kuba inyuma y’icyo gikorwa ari umugabo witwa Nshimyimana Jean Bosco wahise atoroka nyuma y’uko ishyamba rifashwe n’inkongi y’umuriro.

Ubwo twateguraga iyi nkuru ukuriye polisi mu karere ka Nyanza ku murongo wa telefoni ye igendanwa yatangaje ko uwo mugabo ukekwa akomeje gushakishwa n’inzego zishinzwe umutekano ariko akaba atarafatwa.

Uwo mugabo ukwekwaho gutwika iryo shyamba ni umworozi. Amakuru aturuka mu murenge wa Rwabicuma avuga ko ashobora kuba yatwitse iryo shyamba mu rwego rwo kugira ngo hazashibuke ubwatsi bwiza bwo kugaburira amatungo ye.

Mu Rwanda, gutwika amashyamba ni icyaha gihanwa n’amategeko kuko byangiza ibidukikije bitanga umwuka mwiza duhumeka ndetse bikagira n’akamaro ku rundi rusobe rw’ibinyabuzima.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Nta munsi n’umwe minisiteri y’imicungire y’ibiza (MIDIMAR) itigisha abantu kwirinda inkongi z’imiriro na none kandi hari na komite z’uturere zishinzwe gucunga ibiza, ubwo abo banga bagakomeza kuvunira ibiti mu matwi nta kundi twabagira.

Agomba guhanwa by’intangarugero kuko hegitari 50 ni nyinhi sana. Mugire amahoro

makanyaga yanditse ku itariki ya: 8-02-2012  →  Musubize

Inkuru yanyu ni nziza ariko hari ibiburamo. mwari kutubwira niba uwo mugabo ishyamba yatwitse ryari irye, cyangwa iry’undi. niba hari ubutabazi bwabayeho, niba ryakongotse cyangwa hari icyabashije kurokoka, niba ari ishyamba kimeza cyangwa iryatewe, ....... ibi byoe bituma usomye inkuru adasigara yibaza utubazo twinshi. c’est ca le professionalisme. Cyokora mwakoze da, biruta ubusa!

xyz yanditse ku itariki ya: 8-02-2012  →  Musubize

Ubuso bungana na ha 50 ni bunini uwo mugabo yangije byinshi polisi n’abaturage bakomeze bamushakishe uruhindu ariko aboneke kuko inyungu ze bwite ntizabangamira ubuzima bwa benshi bushobora kuhangirikira bitewe no kwangiza ibidukikije

yanditse ku itariki ya: 2-02-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka