Ngororero: Batangiye kubaka ibimoteri 1676 bizatanga ifumbire mu midugudu yose

Mu rwego rwo kongera umusaruro w’ubuhinzi no kurwanya umwanda mu baturage, akarere ka Ngororero katangiye gahunda yo kubaka ibimoteri 1676 mu karere hose, aho muri buri mudugudu hazubakwa ibimoteri bine.

Umukozi w’akarere ushinzwe igenamigambi avuga ko kugeza ubu ibimoteri 1022 byamaze kubakwa, bikaba bizatanga ifumbire y’imborera ku baturage. Ibi bimoteri kandi ngo zizarwanya ingeso mbi yagaragaraga kuri bamwe aho bajugunyaga imyanda ku gasozi.

Kimwe mu bimoteri bimaze kubakwa mu karere ka Ngororero.
Kimwe mu bimoteri bimaze kubakwa mu karere ka Ngororero.

Ubu, abaturage batangiye gutozwa kubika imyanda ituruka mu ngo bayitandukanyije hakurikijwe ubwoko bwayo, nyuma igahurizwa hamwe n’abashinzwe isuku ibitabora bigatwikwa hakurikijwe uko ikigo cy’igihugu cyita ku bidukikije (REMA) kibiteganya.

Iki gikorwa kitezweho kuzamura umusaruro w’ubuhinzi kuko abaturage bazabona ifumbire y’imborera ituruka ku myanda itandukanye, izunganira ituruka ku matungo basanganywe ndetse n’ifumbire mvaruganda bamwe bavuga ko iri ku giciro batabasha kwigondera.

Uretse gutanga ifumbire byatangiye kurwanya umwanda nkuyu watabwaga ku gasozi.
Uretse gutanga ifumbire byatangiye kurwanya umwanda nkuyu watabwaga ku gasozi.

Gahunda yo gukangurira abaturage gukora ibimoteri yari imaze igihe muri aka karere ariko abitabiraga kubikora bari bakiri mbarwa, bikaba byitezwe ko bizafasha cyane cyane kubamaze gutura ku buryo bw’imidugudu.

Bimwe muri ibi bimoteri byubatswe ku buryo burambye.
Bimwe muri ibi bimoteri byubatswe ku buryo burambye.

Ernest Karinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

hasigaye kwitabira kuvangura imyanda ibora n’itabora no kurwanya burundu ama sachets

nshimyumuremyi yanditse ku itariki ya: 5-01-2015  →  Musubize

Ariko se ncuti zanjyer banyengororero mwe, cyane cyane bagoronome namwe mushiunzwe ibidukikije......mbega amafoto y’ibimpoteri mbonye!!!! Ntimuzi gutandukanya imyanda? Ifumbire ya kambambiri ivanze n’ibishishwa by’imineke n’imipfundikizo y’inzoga n’amashashi njye ntimuzayingereze mu kwa njye!!!!

Yewega yanditse ku itariki ya: 2-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka