Ngororero : Bane barimo abayobozi na rwiyemezamirimo bafunzwe bashinjwa kwangiza ishyamba rya Mukura

Kuva ku wa 15 Nyakanga 2015, abantu 4 bo mu Murenge wa Ndaro mu Karere ka Ngororero barimo umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Kibanda, umwungiriza we, umukuru w’umudugudu wa Ruhuha wo muri ako kagari hamwe na rwiyemezamirimo bari mu maboko ya Polisi bashinjwa kwangiza nkana inshyamba kimeza rya Mukura.

Amakuru dukesha Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Ruboneza Gedeon, ni uko abo bantu bakurikiranyweho gutema ibiti muri iryo shyamba no gucukuramo amabuye y’agaciro batabiherewe uburenganzira.

Haracyashakishwa abandi bafite uruhare mu kwangiza Ishyamba rya Mukura.
Haracyashakishwa abandi bafite uruhare mu kwangiza Ishyamba rya Mukura.

Ruboneza avuga ko Umurenge wa Ndaro wandikiye akarere usaba ko wasarura ibiti bigera kuri 84 byo muri iryo shyamba byaguye cyangwa biteje ibindi bibazo, akarere kamaze kubisuzuma mu nama njyanama yako kakemeza ko bitamwa maze isoko rihabwa rwiyemezamirimo.

Uwo rwiyemezamirimo ngo yagombaga gufasha umurenge gukunga amazu yubakwa n’umurenge adafite inzugi n’amadirishya ariko mu gusarura iryo shyamba, ngo rwiyemezamirimo yakomeje gutema ibiti barenza umubare bemerewe.

Bivugwa ko yabikoze abiziranyeho na bamwe mu bayobozi bavuzwe haruguru banakurikiranyweho gucukura rwihishwa amabuye y’agaciro ya Colta na gasegereti muri iryo shyamba. Uretse abo bafunzwe Ruboneza avuga ko hari n’abandi bakekwa bagishakishwa.

Ishyamba rya Mukore na ryo riherutse kwibasirwa.
Ishyamba rya Mukore na ryo riherutse kwibasirwa.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Ngororero, SSP Alphonse Zigira, avuga ko nyuma yo kubona amakuru atandukanye kuri ibyo bikorwa byangiza ishyamba, akarere kasabye Polisi gukurikirana ababikora bose.

Ikibazo cyo kwangiza amashyamba manini muri aka karere cyari giherutse kuvugwa ahitwa Kumukore wa Rwabugiri, aho rwiyemezamirimo yatemye ibiti akarenza cyane umubare yari yemerewe n’akarere.

Ishyamba rya Mukura ni rimwe mu mashyamba nyaburanga yo mu gihugu. Igice kimwe cyarwo kiri mu Karere ka Rutsiro ikindi kikaba mu Karere ka Rutsiro. Ikibazo cyo kuryangiza kigaragara muri utwo turere twombi.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nibasigeho kutwangiriza

innocent yanditse ku itariki ya: 10-07-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka