Kwangirika kw’ibidukikije mu cyogogo cya Victoria bihitana abarenga 5,000 buri mwaka

Komisiyo ishinzwe kubungabunga ikiyaga cya Vigitoriya (LVBC) ivuga ko buri mwaka abantu barenga 5000 batuye icyogogo (basin) cy’icyo kiyaga bicwa n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe n’ibikorwa bya muntu.

Imihindagurikire y’ibihe iza ku isonga mu guteza impfu zituruka ku myuzure, amapfa, inkangu, indwara n’ibindi biza bya kamere. Benshi kandi bazira kubura amazi, bitewe n’ibikorwa bya muntu birimo ubuhinzi, imihanda, imiturire, n’imyanda bitoba cyangwa bigakamya imigezi ijya mu kiyaga.

Dr. Kanisius Kanangire, umunyamabanga w’iyo komisiyo yabitangarije mu nama yateranije ba Ministiri, abenshi muri bo bashinzwe ibidukikije mu bihugu bigize icyogogo cya Vigitoriya, yabereye mu Rwanda tariki 04/05/2012. Yagize ati “Ikiduteye impungenge kurushaho ni amarebe.”

Dr Kanangire asaba ibihugu kugira ingamba zihamye zo kubuza amafumbire gushokera mu mazi, bitaba ibyo bigahozaho gahunda yo kurandura icyatsi cy’amarebe. Ifumbire igiye mu mazi ngo ituma amarebe yororoka cyane.

Amarebe, imyanda hamwe n’uburobyi bitubahirije amategeko bigira ingaruka zikabije ku igabanuka ry’umusaruro w’amafi bigateza inzara, nayo igira uruhare mu kwica benshi; nk’uko umunyamabanga wa Komisiyo ishinzwe kubungabunga ikiyaga cya Vigitoriya yabitangaje.

Uruhare rwa Leta y’u Rwanda

Guverinoma y’u Rwanda, yahagarariwe na ba Minisitiri Monique Mukaruriza ushinzwe Umuryango w’Afurika y’uburasirazuba mu Rwanda, na Stanislas Kamanzi w’Umutungo kamere.

Minisitiri Kamanzi yashubije abanyamakuru ko u Rwanda rumaze kugera kuri byinshi mu gukumira icyateza impfu zituruka ku iyangirika ry’ibidukikije. Ingero atanga ni nk’ikorwa ry’amaterasi, gahunda yo gutera amashyamba menshi; politiki yo kurinda inkombe z’imigezi, ibiyaga n’ibishanga, ndetse ko n’imiturire y’akajagari mu mijyi irimo kurwanywa.

Ministre Kamanzi ati “amarebe nayo twarayarwanyije bikomeye mu biyaga by’Iburasirazuba”.

Ibihugu bigize icyogogo cya Vigitoriya byose binahuriye mu muryango w’Afurika y’Uburasirazuba (EAC). U Rwanda n’u Burundi byinjiye muri uyu muryango wa LVBC nyuma yo kwinjira muri EAC mu mwaka w’2007.

Simon Kamuzinzi

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka