Kigali: Ibihano ku batubahiriza amabwiriza y’isuku bigiye kwiyongera

Hashize iminsi havugwa abatuye mu Mujyi wa Kigali badohotse ku isuku, ubundi ari yo yarangaga uwo mujyi, abatubahiriza amabwiriza y’isuku rero ngo bakaba bagiye kujya bahabwa ibihano bikarishye kugira ngo bikosore.

Kigali ngo igomba gukomeza kurangwa n'isuku
Kigali ngo igomba gukomeza kurangwa n’isuku

Ibyo ni ibyatangajwe na Mukangarambe Patricie, umuyobozi w’ishami ry’ubuzima rusange n’ibidukikije mu Mujyi wa Kigali, ubwo yari mu kiganoro ‘Ubyumva Ute’ kuri KT Radio kuri uyu wa Kane tariki 12 Ugushyingo 2020, ikiganiro cyibanze ku isuku muri uwo mujyi.

Muri Kigali ahanini ikibazo cy’umwanda ahambere kiva ni mu nyubako nini zisohora amazi mabi mu masaha y’ijoro akanyura mu mifurege isanzwe agateza umunuko, abamena ibishingwe ku muhanda cyangwa muri za ruhurura bitwikiriye ijoro, abarunda ibikoresho by’ubwubatsi ku mihanda n’abajugunya ibintu runaka aho babonye.

Mukangarambe avuga ko abakora ibyo baba banyuranya n’amategeko, bityo ko abafatwa n’ubundi bari basanzwe babihanirwa ariko noneho ngo ibihano bigiye kongerwa.

Agira ati “Nko ku baturage barenga ku mabwiriza y’isuku ibihano birimo kuvugururwa, ubundi amabwiriza twagenderagaho dutanga ibihano ni uko amande yavaga ku 5,000 akagera ku 10,000 by’amafaranga y’u Rwanda. Ariko twaje gusanga abantu bayafata nk’aho ari make none ubu Njyanama irimo kubivugurura ku buryo ashobora kuzava ku bihumbi 10 akagera muri miliyoni 3.5”.

Ati “Ndaburira abantu rero, bareke guteza umwanda mu Mujyi wa Kigali ahubwo bongere isuku hato bitazarinda bigera aho bahanwa”.

Ku bafite inyubako nini na bo bafite umuco mubi wo kwitwikira ijoro bakohereza amazi mabi mu miferege isanzwe bigateza umunuko, amande abihana na yo arahari nk’uko Mukangarambe abisobanura.

Ati “Ku bantu basohora amazi yanduye akanyuzwa mu nzira zisanzwe z’amazi y’imvura, itegeko ry’ibidukikije riteganya amande ya miliyoni eshanu. Uretse gucibwa ayo mafaranga, ikigo cyangwa inyubako ishobora no gufungwa kugira ngo ba nyirabyo babanze bakemure icyo kibazo, ni ngombwa rero ko buri muntu ubonye igikorwa nk’icyo yatubwira ku isaha iyo ari yo yose tukahagera kuko bibangamiye abantu bose”.

Uwo muyobozi avuga ko ahandi hagaragara umwanda mwinshi ari mu bibanza ba nyirabyo batarubaka, akanasobanura uko hagombye kuba hameze.

Mukangarambe avuga ko ibihano ku barenga ku mabwiriza y'isuku bigiye kwiyongera
Mukangarambe avuga ko ibihano ku barenga ku mabwiriza y’isuku bigiye kwiyongera

Ati “Ahandi hagaragara umwanda ni mu bibanza bitubatse, ugasanga ikibanza kiri aho nticyubatse noneho abaturage barakigize indiri yo kumenamo imyanda. Hari aho usanga nyir’ikibanza yarakirindishije umuntu na we akajya yitereramo ibishyimbo, ibyo ntibyemewe, icyemewe ni ugufata cya kibanza ukagiteramo ubusitani bwiza, kuhahinga rero ntibyemewe”.

Akomeza asaba abaturage kugira ubufatanye mu kwimakaza umuco w’isuku, bakayinoza kurushaho bityo bakava ku rwego bari bariho bakajya ku rwisumbuyeho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ni ukuvuga ko amande ari bo bayitekerereza ntiyemezwe n’inteko y’abadepite cg gouvernement ngo asohoke mu igazeti ya Leta?!! mbese nijoro nkaryama nti abantu ngiye kujya mbaca miliyoni 3, bikaba Amen??? ndumva ari byiza

Mugisha yanditse ku itariki ya: 13-11-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka