Kabarore: abaturage bishe imbogo ivuye muri pariki Akagera

Uyu munsi saa mbiri za mugitondo imbogo ebyiri zavuye muri pariki y’Akagera zinjira mu murenge wa Kabarore. Abaturage bitabaje amacumu n’imbwa bica imwe indi irahunga isubira muri pariki.

Abaturage batuye mu mirenge yegereye pariki y’Akagera ntibarumva ko kwica inyamaswa ivuye muri pariki ari uguhombya igihugu, ahubwo bumva ko kwica inyamaswa zibasanze aho batuye ari uburenganzira bwabo.

umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kabarore Murego Richard yatangaje ko imbogo zinjiriye mu kagari ka Simbwa umudugudu wa Simbwa aho zarimo zirisha, abaturage bazitera amacumu.

Abaturage bamwe bavuga ko bayishe kubera kwitabara kuko iyo imbogo zigeze mu baturage zishobora kubagirira nabi. Bavuga ko bumva nta kosa bakoze kuyica; icyo bafata nk’ikosa ni ukuyisanga muri pariki.

Aba baturage bavuga ko iyo imyamaswa igize uwo igirira nabi ubuyobozi bwa pariki butabishyura cyangwa ngo busane ibyangijwe. Abaturiye pariki bavuga ko kuva mu mwaka wa 2000, abo inyamaswa zangirije batigeze bishyurwa ngo n’iyo babibajije basubizwa ko ibyangijwe bikibarurwa no kubiha agaciro.

Kwica inyamaswa ziva muri pariki zigasanga abaturage aho batuye ni imwe mu ngaruka zo kuba pariki itazitiye cyangwa ngo abashinzwe inyamaswa bashobore kuzicunga bazibuza kujya mu baturage.

Imbogo abaturage bishe bahise bayirya.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka