Inyubako rusange 70 zo mu turere 6 zizubakirwa ibigega binini bifata amazi bizatwara hafi miliyari

Mu rwego rwo gufata no gukoresha neza amazi y’imvura,umushinga wo gufata no gukoresha neza amazi y’imvura wo mu Kigo cy’Igihugu cy’Umutungo Kamere, urateganya kubakira inyubako rusange 70 ibigega binini bifata amazi.

Uyu mushinga ukazabyubaka ku nyubako nk’amashuri,amavuriro,amasoko n’izindi, mu turere 6 turimo Nyabihu, Rubavu, Musanze ,Gasabo, Nyarugenge na Kicukiro.

Ndayisaba Gaston, umukozi w Ikigo cy’Igihugu cy’Umutungo Kamere, avuga ko uyu mushinga wo kubaka ibigega bikomeye kuri izi nyubako rusange uzatwara amafaranga agera kuri miliyari 1 y’amafaranga y’u Rwanda.

Ibigega bizubakwa bije bikurikira inguzanyo zagiye zihabwa imiryango hirya no hino mu turere uyu mushinga ukoreramo ngo igure ibigega bifata amazi bya Palasitike ndetse n’imwe mu miryango ikennye ikaba yarahawe amabati na shitingi byo gukora ibigega biciriritse bifata amazi.

Ibi byose bikaba byarakozwe ku bufatanye n’umushinga wo gufata amazi y’imvura no kuyabyaza umusaruro ukorera mu Kigo cy’Igihugu cy’Umutungo Kamere.

Abamaze kugerwaho n’uyu mushinga bavuga ko ibikoresho byo gufata amazi bahawe bizabafasha gufata amazi y’imvura, bakabasha kurwanya isuri, imyuzure n’ibindi.

Ngo amazi bafashe kandi azajya abafasha mu mirimo imwe n’imwe yo mu ngo.

Umushinga wo gufata no kubyaza umusaruro amazi y’imvura ukaba ugamije gufasha abaturage kubyaza umusaruro amazi y’imvura no kurinda abaturage ingaruka ayo mazi yavaga ku mazu yatezaga nk’isuri, imyuzuren’ibindi.

Uyu mushinga ukaba uterwa inkunga n’ikigo cya FONERWA. Inyigo y’ibyo bigega ngo barayangije kuyikora bakaba ngo bitegura gutangira ku byubaka muri mezi maake ari imbere n’ubwo batavuga neza igihe bazatangirira.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka