Inteko y’Afurika y’Uburasirazuba irashaka ko guca amasashi byaganirwaho

Amakuru dukesha ikinyamakuru The New Times aravuga ko kurwanya amasashi (emballages plastiques) byaganirwaho mu bihugu biri mu muryango w’Afurika y’uburasirazuba.

Nk’uko Patricia Hajabakiga,umwe mu badepite bahagarariye u Rwanda uri no mu bantu barwanya amashashi cyane yabwiye The New Times, ko ikumirwa ry’amasashe rigiye kuganirwaho n’inzego zitandukanye muri Afurika y’uburasirazuba. Izo nzego ni nk’abacuruzi, ubuyobozi bwa za leta, imiryango idaharanira inyungu n’ibitangazamakuru.

Patricie Hajabakiga yashyizeho umushinga wo guca amasashe yifuza ko wakurikizwa muri Afurika y’uburasirazuba. Patricia Hajabakiga agira ati: “Uyu mushinga ntukiri uwanjye njyenyine ubu ni uw’inteko ishinga amategeko y’umuryango w’Afurika y’uburasirazuba. Tugiye kujya mu matsinda, habeho abadepite bazajya muri Tanzania,Uganda,Uburundi n’u Rwanda.

Igihugu cya Kenya nicyo kiri inyuma muri Afurika y’Uburasirazuba mu kumva ko amasashe yacibwa.Aha abadepite b’inteko y’ibihugu by’Afurika y’uburasirazuba bakaba bifuza kujyayo ari benshi mu bukangurambaga.

U Rwanda kuva mu mwaka wa 2008 rwaciye ikoreshwa ry’amasashe ya pulasitiki. Aha Hajabakiga akaba yifuza ko ibindi bihugu byaza kuhakorera urugendo shuri.

Inkuru dukesha The New Times

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka