Ikondera Company Ltd yaguze imodoka zisukura umuhanda
Ikondera Company Ltd yatsindiye isoko ryo gukora isuku mu mujyi wa Kigali yaguze imodoka ebyiri izajya yifashisha mu gukubura imihanda no kuyikoropa ari nako igenda iyora iyo myanda ku buryo bworoshye byose bikozwe n’izo modoka.
Uburyo izi modoka zikora bujyanye n’ikoranabuhanga aho haba harimo ecran bareberaho niba aho basukura hacyeye, amabuto (bouton) abafasha kuba basubiramo aho bakoze mu gihe hadacyeye neza, kumena amazi mu gihe ari ngombwa gukoropa, ndetse n’ibindi bagamije kunoza isuku y’aho bakora.
Ikondera Company Ltd ngo yaguze izo modoka kuko gusukura imihanda byagoranaga cyane cyane nk’iyo imvura yabaga yaguye harimo ibyondo byinshi cyangwa se hanabayeho n’izindi mpamvu zituma imihanda yandura; nk’uko bisobanurwa na Mvuyekure Francois uyobora Ikondera Company Ltd.

Iyo habaga ibyo bibazo byavunaga abakozi babo bakura ibyo byondo mu mihanda kandi bikanasaba umubare munini kugira ngo iyo mihanda ibashe gusa neza, ariko ibi iyo bikozwe n’imashini bikorwa neza kandi vuba bitagoranye.
Ngo ikindi cyabiteye harimo n’impanuka zajyaga zihitana abakozi babo barimo gukora isuku hirya no hino mu mihanda ariko kuri ubu bizeye ko ibyo bizagabanuka kuko izi mashini zije kubikemura.
Izi mashini kandi zije kubafasha kwihuta mu iterambere no kunoza umurimo wabo wo gukora isuku mu mihanda igize umujyi wa Kigali bityo n’amasoko atandukanye asaba abakora amasuku bakaba bizeye kuyatsindira nta shiti kuko ari bo bonyine mu Rwanda bamaze kugera kuri uru rwego rw’ikoranabuhanga mu isuku.
Mudenge Michel nawe ni umwe mu bagize Ikondera Company Ltd, yemeza ko izi modoka zije mu gihe zikenewe kuko “mu gihe tugezemo ikigezweho ni ugukoresha ibikoresho bijyanye n’iterambere, natwe izi modoka zizadufasha kunoza ibyo dukora kd mu gihe gito kurusha uko twari dusanzwe dukora”.

Ikondera Company yatangiye mu mwaka w’2002 itangirana ibikoresho bisanzwe nk’imyeyo amakupakupa, ibiroso n’ibindi bikoresha imbaraga z’amaboko ariko imaze kwiyubaka yashatse ubushobozi bwo kubona ibindi bikoresho nk’imashini zikoreshwa mu gukata ibyatsi ndetse n’izi modoka zikubura kandi zikoza imihanda.
Uretse gukubura no gukoropa imihanda kandi iyi kampani inakora ibindi bikorwa bitandukanye by’isuku nko gutera ubusitani no kubukorera, gutera indabo ku mihanda hamwe n’ibiti bitanga umwuka mwiza, by’umwihariko bakaba ari bo bateye ibiti, imikindo ndetse n’indabo bigenda bigaragara hirya no hino mu mugi wa Kigali.
Anne Marie Niwemwiza
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
URWANDA rurakataje mu iterambere kabisa! izo modoka zaziye igihe! isuku n’ ingenzi. ikondera company LTD, IZAZANE N’IZINDI NYINSHI zikwire imigi yose y’URWANDA!!. NDI NYAGATARE,MIMULI,RUGARI,ISANGANO, NKABA UMU MOTARI,MURAKOZE!.