Ikigega Green Fund kitezweho kurengera ibidukikije kinazamura ubukungu bw’u Rwanda
Ikigega Nyarwanda gishinzwe gutera inkunga imishinga igamije gurengera ibidukikije (Green Fund), gifite intego yo gufasha u Rwanda kuba igihugu cybahiriza amahame y’ibidukikije gifasha abaturage gukora imishinga irengera ibidukikije iakanabafasha kwiteza imbere.
Ibi ni ibitangazwa na Alexis Mulisa, umuhuzabikorwa w’iki kigega kimaze imyaka ibiri gitangijwe mu Rwanda ariko kikaba cyaratangijwe ku mugaragaro kuri uyu wa kane tariki 9/10/2014.

Agira ati “Nk’iyo dufasha nka gahunda ya Gira inka, ababonye izo nka abenshi baba bacanisha inkwi icyo tuba dukora ni ukuvuga ngo niba tugiye muri iyi gahunda turasa n’aho abantu bagabanya itemwa ry’amashyamba bacana inkwi tugakoresha biyogazi.
Hari ibintu by’ifumbire ibiva muri ayo mase nabyo ntago byangirika bikoreshwa mu ifumbire ikoreshwa mu butaka igafata ubutaka neza.”
Mulisa asobanuraga ko mu mishinga bateye inkunga 18 yo kurengera ibidukikije harimo n’iyo gufasha abaturage kwiteza imbere ariko fitie aho ihuriye no kurengera ibidukikije. Ni muri urwo rwego bateye inkunga umwe mu mishinga yo gutanga inka mu baturage.

Rose Mukangomeje, umuyobozi w’ikigo gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA) n’ubwi hakiri kare kugira ngo umuntu abe yahita avuga ibikorwa cyagezeho ariko yizera ko mu minsi izaba bizaba bigaragarira ijisho.
Ati “Icyo duteze kuri FONERWA ni uko yashakisha amafaranga menshi. Tuzayiha inkunga ishoboa kugira ngo turebe ko amafaranga yaboneka kugira ngo ibibazo bijyanye no kubungabunga ibidukikije, bijyanye n’iterambere rirambye by’iki giuhugu cyacu bikemuke.
Ubundi dufite politike, dufite amategeko dufite ibigo bihari ariko icyo twari tutarabona ni amafaraga yo kugira ngo bya bibazo bishobore kuba byabonerwa umuti.”
Inshingano n’iki kigega ni ugukusanya amafaranga aza mu gihugu agamije kurengera ibidukikije no kurwanya imihidagurikire y’ibihe. Ibigo na za Minisiteri zo mu Rwanda nazo zishyiramo amafaranga ndetse hari n’ava mu ngengo y’imari.
Kuva mu myaka ibiri ishize gitangiye gukora kimaze gutera inkunga imishinga igera kuri 18 yatwaye miliyari 20 z’Amafaranga y’u Rwanda, mu gihe cyo kimaze kwakira miliyari zigera kuri 59 z’amafaranga y’u Rwanda.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
biravugwa ko mummyaka nka 100 itandatu iri imbere abanyaburayi abo muri ibi bihugu bazaba berekeza muri afrika kuhaba kuko niho hazaba hari ubuzima ni umwka mwiza, aya mahirwe rero yo kugira umugabane ufite ubuzima twakayabyaje umusaruro rwose dufata neza ibidukikije tubirinda ba byonnyi
twite ku bidukikije maze u Rwanda rwacu rube rwiza