Ibihugu bihuriye ku mugezi wa Rusizi n’ikiyaga cya Kivu biriga uburyo bwo kubibungabunga
Abakozi b’ikigo ABAKIR (Authorite du Bassin du Lac Kivu et de la Riviere Rusizi ) gihuriweho n’ibihugu by’u Rwanda, Uburundi na Congo bakoreye inama mu karere ka Rusizi mu rwego rwo kugirango bahurize hamwe ibitekerezo n’imbaraga bigamije kubungabunga umugezi wa Rusizi n’ikiyaga cya Kivu.
Ibi bikazafasha umushinga watangijwe wo kubyaza ingufu z’amashanyarazi urugomero rwa Rusizi ya 3 ruri kubakwa.
Aba bakozi basanze hakwiye gufatwa ingamba zihamye zo kubungabunga ikiyaga cya Kivu hamwe n’umugezi wa Rusizi bemezanya ko izi ngamba zigomba kuba zihuye kandi zisa ku bihugu byose.

Ndombe Henriette waturutse muri ABAKIR ya RDC na mu genziwe Charles waturutse i Burundi baratangaza ko guhuza imbaraga kw’ibi bihugu mu kubungabunga amazi n’ibidukikije bizagira ingaruka nziza ku buzima bw’abaturage batuye muri ibi bihugu.
Ambassaderi Munyakayanza Eugene uhagaririye u Rwanda muri ABAKIR atangaza ko gushyira imbaraga mu ku bungabunga ikiyaga cya Kivu n’umugezi wa Rusizi bizafasha cyane mu mushinga watangiye wo kubyaza ingufu z’amashanyarazi urugomero rwa Rusizi ya 3.
Kubungabunga ikiyaga cya Kivu n’umugezi wa Rusizi bizatanga icyizere cyuko amazi abungabungwa neza bityo akarushaho kuramba , ibi kandi ngo bizatuma iterambere rikwirakwira vuba kuko aho ingufu z’amashanyarazi zigeze n’iterambere ryaho rirushaho kwiyongera.

Aha kandi abagize iki kigo cya ABAKIR bavuze ko mu gihe iki kigo kizaba kimaze gukora neza hazajyaho n’indi mishanga mito yo gukwirakwiza amazi mu byaro by’ibibihugu kuko basanze ahenshi hakiri ibibazo byibura ry’amazi meza.
Ikigo cya ABAKIR cyatangiye mu mwaka wa 2011 ku bwumvikane bwa Minisiteri z’ibidukikije zo mu Rwanda , Burundi na Repuburika iharanira demokarasi ya Congo hagenderewe kugirango hahuzwe imbaraga zo kubungabunga aya mazi y’ibi bihugu kuko ngo akomeje gufatwa byagira ingaruka mbi ku buzima bw’abaturage batuye muri ibi bihugu.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|