Hamaze gukorwa amaterasi agera kuri hegitari 320 mu gace ka Gishwati
Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu mu karere ka Nyabihu, Mukaminani Angela, aremeza ko hamaze gukorwa amaterasi agera kuri hegitali 320 mu duce twa Gishwati mu murenge wa Bigogwe akagari ka Arusha mu karere ka Nyabihu.
Mukaminani yabitangaje tariki 06/01/2012 ubwo minisitiri w’ingabo hamwe na minisitiri w’umutungo kamere basuraga aka gace mu rwego rwo gutera ibiti ahahoze ari ishyamba rya Gishwati.
Minisitiri w’umutungo kamere, Stanislas Kamanzi, yasabye abaturage gufata neza ayo materasi mu rwego rwo kuyarinda abayangiza. Yabasabye kandi kuyabyaza umusaruro nk’uko bigomba ariko bakirinda kubikora mu buryo bw’akajagari.
Mu materasi angana na hegitari 320 yakozwe, agera kuri hegitari 100 yakozwe n’inkeragutabara “reserve force”mu karere ka Nyabihu. Andi asigaye akorwa ku bufatanye n’abaturage.
Minisitiri w’ingabo, James Kabarebe, yashimiye ubufatanye bugaragara hagati y’abaturage n’inkeragutabara mu gukora ibikorwa nk’ibyo biteza imbere u Rwanda n’Abanyarwanda ku misozi y’ishyamba rya Gishwati. Yasabye abayobozi n’abaturage gufatanya mu kubungabunga ibikorwa nk’ibyo by’iterambere igihugu kigenda kigeraho.

Aya materasi yakozwe mu rwego rwo kurwanya isuri yakunze kwibasira utwo duce tw’imisozi ya Gishwati no kuvugurura imihingire y’ubutaka bwo muri ako gace ku buryo buba burwanijeho isuri.
Ibikorwa by’amaterasi byakozwe ku misozi y’ishyamba rya Gishwati bigenda birushaho kuzamura imibereho y’abaturage cyane cyane abahatuye kuko bagiye babonamo akazi kabafasha kwikura mu bukene no gukemura ibibazo bahura nabyo buri munsi.
Safari Viateur
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|