Gisagara : Kurwanya isuri ni urugamba ruhoraho

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara burahamagarira abaturage kudahagarika ibikorwa birwanya isuri kuko ari gahunda ihoraho, bakanabungabunga ibikorwa remezo bamaze kugeraho birinda ibiza.

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara Wungirije ushinzwe Imari n’Iterambere ry’Ubukungu, Hesron Hategekimana, aravuga ibi mu gihe umushinga FONERWA ushinzwe kubungabunga ibidukikije ukomeje ibikorwa byawo muri aka karere, agasaba abaturage kubibungabunga.

Amaterasi bafashijwe gukora aratuma babona umusaruro kuko ubutaka bwabo butagitwarwa.
Amaterasi bafashijwe gukora aratuma babona umusaruro kuko ubutaka bwabo butagitwarwa.

Hategekimana avuga ko ibikorwa remezo byashyizweho mu kurwanya isuri bisaba gukomeza kurindwa kugira ngo bizarambe.

Agira ati “Kurwanya isuri ni urugamba ruhoraho, kandi ibikorwa biba bimaze gukerwaho bidufasha kwirinda ibiza, bikeneye kubungabungwa ngo birambe; ni cyo dusaba abaturage.”

Nyuma yo kubona ko ibiza bibangiriza ubutaka ndetse hamwe na hamwe amazu agasenyuka, abatuye Akarere ka Gisagara na bo bagenda bitabira ibikorwa byo kurwanya isuri kugira ngo barinde ubutaka bwabo n’ibyo bahinga.

Benshi muri aba baturage bahamya ko mbere batarumva akamaro ko kurwanya isuri bagiye bahura n’ibiza bikabasigira igihombo kinini kubera kubangiriza.

Nyiramanywa Asterie ati “Mu myaka nk’icumi ishize, wasangaga ibikorwa birwanya isuri ari bike, imyaka yacu igatwarwa, ibishanga bikuzura ntihagire icyo turamura, ariko ubu henshi tumaze kubigeraho.”

Ku rundi ruhande ariko, abaturage bahamya ko izi ngaruka ziturutse ku biza zigenda zigabanuka nyuma yo gufashwa n’umushinga FONERWA. By’umwihariko, uyu mushinga ukaba wibanda ku kubungabunga inkengero z’uruzi rw’Akanyaru.

Mu bishanga haracibwa imiyoboro mu rwego rwo kwirinda ko amazi azajya arengera imyaka.
Mu bishanga haracibwa imiyoboro mu rwego rwo kwirinda ko amazi azajya arengera imyaka.

Ku bufatanye bw’abaturage kandi, bagiye baca imirwanyasuri ndetse n’amaterasi. Abaturage batuye mu duce ibi bikorwa byakorewemo bavuga ko uretse kuba bizeye ko nta biza bituruka ku isuri byabangiriza, banizeye ko n’umusaruro wabo uziyongera.

Munyakazi Venant ati “Ubu noneho twizeye umusaruro kuko nta suri itwangiriza, nanjye bankoreye amaterasi, ubu nahinze ibigori ndeza nk’abandi. FONERWA iradufasha cyane.”

Ibikorwa byo kurwanya isuri no kubungabunga inkengero z’Akanyaru bikorwa mu karere ka Gisagara, bigaragara mu mirenge umunani y’aka karere yose ikora kuri uruzi rw’Akanyaru.

Clarisse Umuhire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka