Gabon: DHL yasubije ingagi icyenda mu buzima busanzwe
Ku bufatanye bw’umuryango The Aspinall Foundation, isosiyete kabuhariwe mu bwikorezi DHL yatwaye ingagi ziri mu miryango icyenda izivana ahitwa Port Lympne Wild Animal Park, Kent izigeza muri parike y’igihugu cya Gabon yitwa Batéké Plateau National Park.
Izo ngagi z’ibigabo zose zifite ubwoya bw’ubutare ku mugongo (silverback) zakoze urugendo rwa 9000 km ziva mu Bwongereza, zinyura i Buruseli mu Bubiligi aho zurijwe indege ya DHL yo mu bwoko bwa Boeing 767 zijyanwa mu mujyi wa Franceville muri Gabon zinyuze Lagos muri Nigeria.

Zimaze kugera muri Franceville, abayobozi bo muri Gabon barazakiriye bazuriza kajugujugu yagombaga kuzigeza ku gicumbi cyazo muri parike ya Batéké. Izo ngagi zose uko ari icyenda zipima ibiro 620, wakongeraho ibiryo byazo n’abaganga bari baziherekeje byose bigapima toni 1,2.
Kugira ngo DHL ibashe gukora izo ngendo nta nkomyi, byabaye ngombwa ko ikoresha indege zayo ebyili kandi ihindura by’agateganyo gahunda zayo zari zisanzwe zo gutwara ibintu mu ndege kugira ngo hatagira ikibangamira urwo rugendo; nk’uko tubikesha umuryango ntaramakuru w’Africa (APO).

Izo ngagi ziba mu misozi migufi y’Africa y’Uburengerazuba zashyizwe mu bwoko bw’ibisimba bishobora kuzimangatana. Ni ku nshuro ya mbere habayeho igikorwa cyo mu rwego rwo hejuru, cyo gusubiza ingagi nyinshi ku gicumbi cyazo.
Gahunda bise “Back to the Wild” bisobanura “Gusubira mu ishyamba” ni iy’umuryango The Aspinall Foundation igamije gusubiza mu buzima busanzwe inyamanswa ziba zarajyanywe ku mugabane w’uburayi mu buryo bwo kuzirinda ibikorwa bya barushimusi bishobora gutuma zizimangatana burundu ku isi.

Gasana Marcellin
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|