FONERWA yatangiye ibikorwa byo kubungabunga amabanga ya ndiza

Ikigega cy’igihugu cyita ku bidukikije (FONERWA) cyatangiye gutera ibiti mu mabanga y’imisozi ya Ndiza iherereye mu Karere ka Muhanga.

Ibinyujije muri Caritas ya Diyosezi ya Kabgayi, umushinga wa FONERWA uri gukorera mu bice bitanu bigamije kubungabunga ibidukikije no guteza imbere abaturage baturiye aho umushinga ukorere.

Ubuyobozi busaba abaturage gukomeza gutera ibiti mu mirima yabo.
Ubuyobozi busaba abaturage gukomeza gutera ibiti mu mirima yabo.

Umukozi wa Caritas ya Diyosezei ya Kabgayi ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’umushinga wa FONERWA Bakundukize Pamphile avuga ko mu myaka itatu umushinga uzamara, hegitari 3000 z’amashyamba n’ibiti bivangwa n’imyaka bizaterwa.

Umushinga kandi uzita ku bikorwa byo gufata amazi ava mu misozi ya ndiza kugira ngo adatera isuri, kongera umusaruro w’ubuhinzi havugururwa urutoki, no kuvugurura uburyo bwo kurondereza ibicanwa hifashishijwe biyogazi.

Mutakwasuku (iburyo) avuga ko umushinga wa FONERWA ari umwe mu yindi myinshi yemewe na Perezida Kagame.
Mutakwasuku (iburyo) avuga ko umushinga wa FONERWA ari umwe mu yindi myinshi yemewe na Perezida Kagame.

Bakundukize avuga ko mu mwaka umwe umushinga utangiye gukora, abaturage bagera ku 1600 babonye akazi, by’umwihariko amakoperative y’urubyiruko akaba yarashinzwe akigishwa gutunganya ubuhumbikiro bw’ibiti bizifashishwa mu kurwanya isuri.

Agira ati “Twahereye ku rubyiruko rwarangije amashuri nirwo rwateye ibi biti twatangiye kugeza ku baturage, nabo bakabitera mu mirima yabo kandi tunabahemba kuko badufasha mu bikorwa by’umushinga.”

Ubuhumbikiro bwakozwe n'urubyiruko mu rwego rwo kubaha akazi mu mushinga.
Ubuhumbikiro bwakozwe n’urubyiruko mu rwego rwo kubaha akazi mu mushinga.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Yvonne Mutakwasuku, asaba abaturage kurushaho kwita ku bikorwa umushinga ubazaniye kuko ari bo bifitiye cyane akamaro, kandi ko ari umwe mu yo Perezida Kagame yasezeranyije Abanyamuhanga umwaka ushize.

Ati “Dufite ubuyobozi bwiza budukunda, mu kwa karindwi umwaka ushize ibikorwa bikaba bitangiye kutugeraho bishatse kuvuga ko ahasigaye ari ahacu kandi ibi sibyo bya nyuma biracyakomeaa hari n’indi mishinga ikurikiraho.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka