El Nino ngo irakomeje ariko ntibiteye impungenge
Ikigo cy’iteganyagihe, Meteo-Rwanda, kiratangaza ko nta Rugaryi ruzabaho, ariko ko bitazahungabanya Itumba nubwo ibihe bidasanzwe bya El-Nino bikomeje.
Ubusanzwe ukwezi kwa mbere n’ukwa kabiri biba ari ibihe by’izuba byitwa Urugaryi, ariko ikigaragara ni uko uku kwezi kose kugiye kurangirana n’ibihe by’imvura, aho ngo byatewe n’ubushyuhe budasanzwe bwabaye bwinshi mu nyanja, kandi ngo ntiburarangira nk’uko bitangazwa Meteo Rwanda.

Twahirwa Anthony, ushinzwe iteganyagihe n’uko rishyirwa mu bikorwa, yagize ati "Ibi bihe by’imvura turasanga bizakomeza kugeza no mu kwezi kwa gatanu k’uyu mwaka, nta ngaruka zo kubura imvura mu gihe cy’itumba zizabaho kuko ibi bihe bya El Nino bikomeje".
Imvura nyinshi irimo kugwa muri uku kwezi kwa mbere, hari abo yatera impungenge ko ishobora kuzakurikirwa n’izuba ricana igihe kirekire, ariko ngo si ko bimeze nk’uko Meteo ibivuga.
Ikidasanzwe muri uyu mwaka ni uko nta bihe by’umucyo w’urugaryi bizabaho, kandi imvura ikaba ikomeje guhitana ubuzima bw’abantu, kubasenyera no kubangiriza imyaka n’indi mitungo.
Ibihe by’ihinga bimenyerewe mu Rwanda n’ahandi mu karere rurimo mbere y’uko imihindagurikire y’ibihe yigaragaza, ni uko urugaryi rwatangiraga hagati mu kwezi k’Ukuboza rukarangira hagati muri Gashyantare, hagatangira imvura y’itumba irangirana na Gicurasi.
Impeshyi yatangiranaga na Kamena ikarangira hagati muri Nzeri, hakaza ibihe by’imvura y’umuhindo byageraga m’Ukuboza, hakongera gutangira izuba ry’urugaryi.
Ibihe bya El Nino ngo byigaragaza gake cyane nka nyuma ya buri myaka 50, bikaba ari ubushyuhe bukabije bw’inyanja buzamura umwuka ufite ubuhehere mu kirere, ukaba ari wo uvamo imvura.
Ohereza igitekerezo
|