Bimwe mu binyabuzima bidafite urutirigongo bishobora kuzima
Umuhanga mu buzima bw’inyamaswa wo mu muryango wita ku nyamaswa w’i London mu Bwongereza (zoological society of London) Ben Collen yagaragaje ko 1/5 cy’ibinyabuzima bidafite urutirigongo kimerewe nabi ndetse bimwe biri hafi yo kuzima.
Inyigo yagaragaje ko ubuzima bwa bene ibyo binyabuzima bubangamiwe cyane n’ukwiyongera kw’abantu ku isi kuko ibikorwaremezo byubakwa ndetse n’ibindi bikenerwa mu mibereho y’abantu bituma ubuzima bw’utwo dukoko bugenda buzimira.
Iyi raporo yagaragaje ko inyamaswa zidafite urutirigongo zigenda zibura ubuturo (habitat), zihura n’ibihumanya, ndetse zinabangamirwa bikomeye n’ihindagurika ry’ikirere.
Ben ati “inyamaswa zidafite urutirigongo ni ba injeniyeri b’urusobe rw’ibinyabuzima zikora byinshi mu bitunga umuntu kandi zikabikora ku buntu”.
Utwo dukoko twiswe “tiny ingineers” (ba injeniyeri bato) kubera akamaro katwo turimo iminyorogoto ihindura ibyajugunywe ifumbire (decomposition); ndetse n’inzuki zigira uruhare mu kubangurira imyaka.

Izo nyamaswa zifasha cyane mu gutunganya amazi, kubangurira imyaka, kongera kubyaza imyanda agaciro no gutuma ubutaka bukomeza kubyazwa umusaruro.
Iyi raporo kandi ivuga ku nyungu z’udukoko tubangurira imyaka twahawe agaciro kangana na miliyari 153 z’amayero ku mwaka.
Collin avuga ko abantu bibeshya ntibite ku nyamaswa zidafite urutirigongo ngo ni nto, ko zidashobora kubangamirwa n’igitutu cya muntu. Ibi binagaragarira ku mari ikoreshwa mu kurinda inyamanswa, aho usanga yibanda ku nyamaswa nini nk’ibizu, ibyoha n’ibyitwa “polar bear”.
Iyi raporo ngo igaragaza ko inyamaswa zidafite urutirigingo ari 80% z’amoko y’inyamaswa ku isi. Ibyo binyabuzima birimo ibinyamunjonjorerwa, ibitagangurirwa, ibyitwa lobsters, ibyitwa corals, ibivumvuri, ibinyugunyugu n’ibindi.
Ernestine Musanabera
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|