Abangiza ishyamba ry’Ibisi bya Huye bahagurukiwe

Abayobozi b’utugari dukora ku ishyamba ry’Ibisi bya Huye mu Karere ka Huye barasabwa guhagurukira abaturage baryangiza.

Babisabwe kuri uyu wa mbere 04 Mata 2016, mu Nama y’Umutekano Yaguye y’Akarere ka Huye.

Brig. Gen Mupenzi asaba abayobozi guhagurukira abangiza Ishyamba ry'Ibisi bya Huye.
Brig. Gen Mupenzi asaba abayobozi guhagurukira abangiza Ishyamba ry’Ibisi bya Huye.

Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Amajyepfo, Brigadier General Jean Jacques Mupenzi, yasabye abayobozi b’utugari ndetse n’imidugudu ikora ku ishyamba ry’ibisi bya Huye guhagurukira iki kibazo cy’abangiza iri shyamba batwika amakara.

Uyu muyobozi yabasabye gukoresha uburyo bwose bushoboka, cyane cyane amarondo, byaba na ngombwa bagasaba ingabo zikabaha ubufasha mu guhangana n’iki kibazo.

Ati “Nasabaga imirenge, utugari n’imidugudu ko ibyo dusezeranye mubishyira mu bikorwa kandi birashoboka. Kwangiza Ishyamba ry’Ibisi birangire burundu.”

Brig. Gen. Mupenzi avuga ko ku bwumvikane n’inzego z’ubutabera, abaturage bazajya bafatirwa mu bikorwa byo kwangiza amashyamba bazajya baburanishirizwa aho bakoreye icyaha, kandi bagahabwa ibihano biremereye.

Abayobozi biyemeje guhangana n'abangiza Ishyamba ry'Ibisi bya Huye.
Abayobozi biyemeje guhangana n’abangiza Ishyamba ry’Ibisi bya Huye.

Abayobozi b’utugari dukora ku Ishyamba ry’Ibisi bya Huye biyemeje ko bagiye guhagurukira iki kibazo cy’abantu bangiza ishyamba ry’ibisi, kigacika burundu.

Icyakora aba bayobozi bagaragaza ko hari impungenge z’uko aba bangiza Ishyamba ry’Ibisi bya Huye babikora bitwaje intwaro gakondo, ku buryo ngo bigora umuyobozi kujya kubakumira kuko baba bashobora kumugirira nabi.

Gakwandi Innocent, uyobora Akagari ka Ryakibogo mu Murenge wa Gishamvu, agira ati ”Abatema iryo shyamba usanga baracukuyemo inzina, hejuru bagashyiraho umusaraba. Bigaragaza ko nihagira uza kubakumira ashobora no kuhagwa”.

Aba bayobozi basaba ko inzego z’umutekano zababa hafi mu bikorwa byo gukumira abangiza ishyamba ry’ibisi bya Huye.

Imirenge ine y’Akarere ka Huye ari yo Gishamvu, Karama, Huye na Maraba ni yo ikora ku Ishyamba ry’Ibisi bya Huye, ikindi gice kikaba giherereye mu turere twa Nyamagabe na Nyaruguru.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

No mu karere ka Nyaruguru babikore gutyo,dore ko usibye n ishyamba ryo ku bisi bya kigasari,niryabaturage barimazeho.

gatera john yanditse ku itariki ya: 5-04-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka