Abahatanira kuba Nyampinga w’ibidukikije barasabwa kutajenjeka

Abatoza b’abakobwa bahatanira inkamba rya Nyampinga w’ibidukikije babasaba kutajenjeka, kuko ngo batari abo guhabwa ibihembo gusa.

Saida Bahati, ushinzwe imirimo yo gutegura no gutora nyampinga w’ibidukikije, yabwiye Kigali Today ko aba bakobwa bafite akazi katoroshye ko gufasha mu kurengera ibidukikije mu Rwanda, nk’igihugu gifite umutungo kamere muke n’abaturage biyongera.

Yagize ati: “Nyampinga tuzatora si uwo gufata ibihembo gusa, azaba afite akazi kenshi kerekeranye no kurengera ibidukikije mu gihugu; no kubera u Rwanda ambasaderi mu mahanga.”

Abakobwa icyenda bazatorwamo nyampinga w'ibidukikije, bari hamwe n'ababatoza
Abakobwa icyenda bazatorwamo nyampinga w’ibidukikije, bari hamwe n’ababatoza

Aba bakobwa icyenda bamaze ukwezi biga banitoreza muri Hotel the Mirror, bafite imihigo itandukanye ariko bagahuriza ku kuba ngo bazazamura umubare n’igipimo cy’imyumvire ku rubyiruko n’abagore bitabira kurengera ibidukikije.

Uwitwa Murenzi Falonne yagize ati:”Mfite umushinga wo gukorera ubuvugizi abahinzi, kuko ngomba kumenyekanisha ikawa y’iwacu henshi ku isi, aho kugira ngo abayishaka bajye bayisanga hano gusa”.

Umuhanzi Uwimana Aisha uzwi ku izina rya Ciney, we avuga ko azahatanira ikamba rya Nyampinga w’ibidukikije kugira ngo atere imbaraga bagenzi be, anategura kuzaririmba ku bijyanye n’ibidukikije.

Abahatana bagomba kuba ari ingaragu, bafite hagati y’imyaka 18 na 25 y’ubukure, bafite uburebure bwa santimetero 170, banagomba kumenya byinshi kuri gahunda za Leta zijyanye n’ibidukikije.

Bagomba kandi kuba bazi ibisabwa mu gutora nyampinga w’ibidukikije, kuba bazi kubana neza n’abantu, kandi bafite imico n’imyifatire myiza.

Ikigo cyitwa Chichi Media cya Saida Bahati, ni cyo gitoza kikazanahemba Nyampinga w’ibidukikije n’ibisonga bye bine, gifatanije n’abandi barimo inzego za Leta zishinzwe kubungabunga umutungo kamere n’ibidukikije muri rusange.

Gutora nyampinga w’ibidukikije ku rwego rw’igihugu bizaba ku wa gatandatu tariki 12/9/2015, naho ku rwego mpuzamahanga bikazakorerwa i Vienna mu gihugu cya Autriche ku itariki ya 05/12/2015.

Nyampinga w’ibidukikije azaba afite ibisonga bine, aho igisonga cya mbere gishinzwe ubukerarugendo n’urusobe rw’ibinyabuzima, ikindi gisonga gishinzwe amazi, hakaba n’ushinzwe ingufu n’undi ushinzwe umwuka.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

bazavuganire ikibazo cy umwuka ugenda ugabanuka kubera ibyangiza ikirere

papi yanditse ku itariki ya: 8-09-2015  →  Musubize

ibyo bahiga kuzakora babiganishe ku kubungabunga ibidukikije dore ko byangiritse natwe bitugiraho ingaruka

Ndegeya yanditse ku itariki ya: 7-09-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka