Abafite amagaraje mu gishanga cya Gatsata bongerewe amezi abiri mbere yo kwimurwa

Umuhuzabikorwa w’ibiro by’ubutaka n’ibikorwaremezo mu karere ka Gasabo Eng. John Karamage yatangaje ko itariki yo kwimura amagaraje yo mu Gatsata yimuriwe ku wa 31 Ukuboza 2011. Ibi biri mu rwego rwo kwimura ayo magaraje ibikorwa bya ba nyirayo bidahutajwe.

Mu rwego rwo kubungabunga icyo gishanga, ubuyobozi bw’akarere ka Gasabo kari kahaye iri shyirahamwe ryari ryahawe igihe ntarengwa cyo kuba ryimuye ibikorwa byaryo mu gishanga cya Gatsata bitarenze tariki ya 30 Ukwakira 2011.

Nyuma yo kubona ko igihe ntarengwa bahawe kigeze batararangiza gutunganya aho bazimurira imirimo yabo, abakorera muri aya magaraje basabye ubuyobozi bw’akarere ko bwabongerera igihe.

Yavuze ko abakorera muri ayo magaraje bagaragaje impungenge zuko bataritegura neza. Ngo baracyakora isuku mu kibanza bazimukiramo. Yongeye ho ko iyi ari gahunda yo kwimura amagaraje kugira ngo igishanga kibungabungwe kandi abimurwa badahutajwe.

Ba nyiri amagaraje agiye kwimurwa ntibakiriye neza icyemezo cyo kubimura bavuga ko himuwe amagaraje gusa kandi hari n’ibindi bikorwa bikorerwa muri iki gishanga bitimuwe.

Karamage ariko avuga ko nta gikorwa na kimwe kizasigara gikorerwa muri icyo gishanga. Ngo haracyarebwa uburyo ibikorwa byose birimo byakwimurwa mu buryo bwiza.

Avuga ko hari itegeko rirengera ibishanga; ko nta muntu wakagombye kuba atuye mu gishanga. Gusa ngo inyubako nyinshi zagiye zihubakwa mbere y’uko iryo tegeko risohoka. Leta rero ifite gahunda yo kureba uburyo n’abo bose bazimuka.

Avuga ko iyi ari gahunda irenze ubushobozi bw’akarere ikaba ikurikiranwa ku rwego rwa minisiteri kugira ngo abo bose bimuke.

Cyprien Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka