Abadepite bafatanyije n’Abanyakigali bateye ibiti bigera ku 30.000

Mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 36 y’umunsi w’igiti, uyu munsi abagize inteko ishinga amategeko, umutwe w’abadepite bifatanije n’umugi wa Kigali n’ibindi bigo mu gikorwa cyo gutera ibiti bigera ku 30.000 mu murenge wa Kigarama mu karere ka Kicukiro.

Umuyobozi w’akarere ka Kicukiro, Paul Jules Ndamage, yavuze ko gahunda iriho ari ugutera amashyama atari ugutera igiti gusa. Yasobanuriye abari bitabiriye umuganda ko usibye gutanga umwuka mwiza n’ubuzima muri rusange ngo gutera ibiti ni n’ishingiro ry’iterambere rirambye nk’uko insanganyamatsiko y’uyu mwaka ibivuga. Yasabye abateye ibiti kujya bagaruka gusura ibiti bateye bakareba niba birimo gukura neza kuko ubuze igiti aba abuze ubuzima.

Visi Perezida w’inteko ishinga amategeko, umutwe w’abadepite, Hon Kalisa Evariste, yasabye abaturage aho bari hose mu gihugu gufatanya bagatera amashyamba kandi bakamenya akamaro abafitiye mu iterambere ryabo. Yavuze ko bagomba kuyakurikirana kuko byagaragaye ko ahenshi bagiye batera amashyamba ntakurikiranwe bigatuma ibiti byatewe byangirika.

Umuyobozi w’umugi wa Kigali, Fidel Ndayisaba, yashimiye abitabiriye iki gikorwa by’umwihariko Inteko Ishinga amategeko. Yavuze ko mu buzima dukeneye ibiti kurusha uko bidukeneye. Yerekanye ko ibiti bifite akamaro gakomeye mu buzima kuko biduha umwuka mwiza wo guhumeka.

Ndayisaba kandi yasabye abari aho gutera ibiti mu ngo zabo; byaba iby’umutako cyangwa iby’imbuto kugira ngo umugi wa Kigali urusheho gusa neza. Yavuze ko muri gahunda y’igishushanyo mbonera cy’umujyi, mbere y’uko umuntu azamura umuturirwa agomba kubanza gutera igiti kugira ngo iyo nzu izuzure igiti cyararangije gukura.

Visi perezida w’inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite, Hon Kalisa Evariste, yavuze ko bazakomeza gukurikirana uko amategeko yo kurengera no kubungabunga ibidukikije ashyirwa mu bikorwa. Mu rwego rwo kumenya no kugenzura ibikorwa bya guvernoma bazakomeza gukurikira ibiti byatewe uko bimeze ibyangijwe n’ibyakuze mu rwego rwo kuzagira inama inzego zibishinzwe kurushaho kubikurikirana.

Ingabire Egidie Bibio

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka