Abacukura amabuye y’agaciro muri Gishwati bashobora guhagarikwa

Gusana ishyamba rya Gishwati n’irya Mukura bigiye kugirwa pariki z’igihugu ngo bishobora kuzajyana no guhagarika abacukura amabuye y’agaciro muri Gishwati.

Umuyobozi wa REMA, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibidukikije, Dr Rose Mukankomeje, hamwe n’abayobozi b’uturere dukora kuri Gishwati babyumvikanye nyuma yo gusinya amasezerano y’ubufatanye mu kubungabunga Gishwati na Mukura bigiye kugirwa pariki.

Dr Mukankomeje asobanurira abayobozi b'Intara y'Iburengerazuba imikorere ya LAFREC.
Dr Mukankomeje asobanurira abayobozi b’Intara y’Iburengerazuba imikorere ya LAFREC.

Amasezerano yashyizweho umukono n’uturere twa Nyabihu, Rubavu, Rutsiro na Ngororero ndetse akazasinywa n’ibigo na za minisitere zizagira uruhare mu gusana Pariki, abaturage batuye mu nkengero bagafashwa kugira imibereho myiza.

Dr Mukankomeje avuga ko umushinga LAFREC ugamije kwita no kubungabunga amashyamba kimeza ya Mukura na Gishwati ariko abaturage bagafashwa kugira ubuzima bwiza.

Yagize ati “Mu gushyira uyu mushinga mu bikorwa tuzita ku baturage kuko tutakwita ku bidukikije ngo twibagirwe abantu, abaturage ntibumve ko tugiye kubambura ubutaka cyangwa kubabuza uburenganzira, ahubwo bagiye gufashwa kugira imibereho myiza haterwa inkunga imishinga mito ibyara inyungu igera ku 125.”

Umushinga uzatwara miliyoni 9.53 z’amadolari y’Amerika yatanzwe na GEF, Ikigega gishinzwe Ibidukikije ku Isi gihagarariwe na Banki y’Isi mu myaka itanu uzaba usannye hegitare ibihumbi 2 na 222.

Abayobozi b'uturere basinya amasezerano y'ubufatanye n'umuyobozi wa REMA.
Abayobozi b’uturere basinya amasezerano y’ubufatanye n’umuyobozi wa REMA.

Umushinga uzibanda ku gusubiranya ishyamba rya Gishwati n’irya Mukura, guteza imbere imikoreshereze myiza y’ubutaka mu gice giherereyemo aya mashyamba ndetse no kubungabunga no gufata neza inzuri zororerwamo ziterwamo ibiti.

Nubwo ubuyobozi bw’uturere bwiteguye gukorana na LAFREC, imwe mu mbogamizi igoye n’iy’abaturage bacukura amabuye y’agaciro muri Gishwati bahawe ibyangombwa n’ubuyobozi.

Dr Mukankomeje avuga ko abashobora kubangamira ibikorwa byo gusana Gishwati bashobora kwakwa ibyangombwa.

Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba Caritas Mukandasira avuga ko ubuyobozi bw’intara buzaba hafi ibikorwa by’uyu mushinga.

Yagize ati “Amakuru y’umushinga agomba kugera mu kagari n’umudugudu mugufatanya n’abaturage kwiteza imbere twese nibyo duharanira.”

LAFREC yatangiye gushyirwa mu bikorwa Mutarama 2015 izarangira 2020, abaturage batuye mu nkengero za Gishwati na Mukura bakabba bagombye gutekereza uburyo bazabyaza umusaruro izi pariki zigiye kubegerezwa.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka