Abacukura amabuye y’agaciro bangiza ibidukikije bazahagarikwa

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kwita ku Bidukikije (REMA) kiraburira abacukuzi b’amabuye y’agaciro ko n’ubwo badateganya kubabuza gucukura uzabikora nabi we azahagarikwa.

Aganira n’abayobozi b’Intara y’Uburengerazuba tariki ya 21 Ukwakira 2015, umuyobozi wa REMA Dr. Rose Mukankomeje, yabagaragarije uburyo hari uburyo bacukuramo bubangamiye ibidukikije.

Dr Mukankomeje umuyobozi w'ikigo cy'igihugu gishinzwe ibidukikije REMA.
Dr Mukankomeje umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibidukikije REMA.

Yabahaye urugero rw’umugezi wa Nyabarongo benshi bazi nk’ugira amazi menshi, ari uko kuri urugomero rwahubatse rukaba rwarabuze amazi bitewe n’isuri iterwa n’abacukura amabuye y’agaciro mu misozi iyikikije muri Ngororero.

Yagize ati “Ntitwanze ko abantu bacukura ariko ikibazo ni uburyo bacukura. Nahoze ntanga ingero z’uburyo mu gihugu cy’Ububiligi bacukura munsi y’amazu atuwemo ariko ntangaruka bigira. Rulindo ahitwa Rutongo baracukura munsi y’ibitaro, ikibazo ni uburyo bikorwamo kuko ubucukuzi bwacu bufite intege nke.”

Nyabarongo yahoranaga amazi menshi ubu isigaye igizwe n’umucanya umanuka mu misozi y’ahacukurwa amabuye y’agaciro, ndetse hakaba harajyanywe n’ibimodoka biwukura mu mugezi kubera wabaye mwinshi.

Roboneza Gedeon umuyobozi w’akarere ka Ngororero, avuga ko isuri yangiza Nyabarongo iterwa n’abacukura amabuye y’agaciro boherezamo imisenyi n’ibitaka bakoresha mu gucukura.

Ati “Nikibazo gikomeye kuko bariya bacukura bafite ibyangombwa bahabwa na Minisitere, ku mugezi witwa Secoko hari abantu babiri bacukura amabuye y’agaciro bangiriza Nyabarongo twarabahagaritse, nyuma y’ibyumweru bibiri bazanye ibyangombwa. Tubura icyo gukora.”

Ruboneza avuga ko hari n’abandi bacukura munsi y’imihanda ku buryo bishobora kuteza ibibazo bikomeye mu minsi iri imbere.

Mu karere ka Nyabihu urugomero rwa rw’amashanyarazi rwa Giciye i Rushobora guhura n’ibibazo byo kubura amazi kubera imicanga iva mu misozi icukurwamo amabuye y’agaciro hafi ya Gishwati.

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyabihu bukavuga ko bamwe mu babikora bwabahagaritse ariko bakazana ibyangombwa bibemerera gucukura bukabareka.

Ikibazo cy’imicanga n’ibyondo byoherezwa mu migezi bivuye mu bacukura amabuye y’agaciro bifitanye isano n’ibura ry’amazi n’amashanyarazi mu Rwanda.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka