Amazi y’Ikivu yahinduye ibara bitunguranye
Kuva tariki ya 10 Mata 2016 amazi y’Ikiyaga cya Kivu yahinduye ibara asa n’icyatsi mu gihe yari asanzwe ari ubururu.
Bamwe mu baturage bavuga ko byaba byatewe n’imihindagurikire y’ikirunga nubwo bamwe bakurikiranira hafi amazi y’Ikivu babihakana bavuga ko biterwa n’ibihe hamwe n’isuri ijya mu kiyaga.

Impuguke mu kigo kigukirana ibirunga mu Mujyi wa Goma, Charles Balagizi, avuga ko guhindura ibara kw’amazi y’Ikivu bishobora guterwa n’imihindagurikire y’amazi yari hasi yaje hejuru naho ayo hejuru akajya hasi.
Agira ati «Bibaho ko amazi yo mu kiyaga ajya yihindagura, kandi amazi yo hasi aba arimo ibimera (algues) ku buryo bizamutse bihindura ibara. »
Balagizi ahakana ko guhindura ibara kw’amazi mu kiyaga cya Kivu bifite aho bihurira n’ibirunga byongeye kugaragaza ibimenyetso byo kuruka.
Abaturage bavuga ko guhinduka kw’amazi y’ikirunga bishobora kuba bifite aho bihurira n’imihindagurikire y’ibirunga babishingira ku kuba munsi y’Ikivu haba harimo ibirunga, mu gihe imihindagurikire y’ibirunga bya Nyiragongo na Nyamuragira bigize impinduka mu Kivu hakaba haba ibibazo bidakomeye.

Dr Dushime Dyrckx umuyobozi w’umuryango utabara imbabare Croix Rouge mu Karere ka Rubavu, akaba n’impugucye ikurikirana ibiza, avuga ko guhindura isura kw’amazi y’ikivu bidateye bijyana n’igihe kandi bidateye ikibazo.
Ati "Guhindura ibara ku mazi birasanzwe kuko iyo atabaye ubururu aba icyatsi cyangwa nk’ikigina bitewe n’ikirere cyangwa ibintu byagiye mu mazi."
Ohereza igitekerezo
|
Never New. Ibi birasanzwe.