Umuryango utari uwa Leta IMRO (Ihorere Munyarwanda Organisation) uharanira uburenganzira bwa muntu wibanda ku buzima bw’imyororokere no kurwanya SIDA, wateguye ibiganiro byahuje abakora mu miryango itari iya Leta (CSOs) hamwe n’abandi baturutse mu nzego za Leta, ababyitabiriye baganira ku ngingo zitandukanye zerekeranye (...)
Umuryango utari uwa Leta IMRO (Ihorere Munyarwanda Organisation) uharanira uburenganzira bwa muntu wibanda ku buzima bw’imyororokere no kurwanya SIDA, wateguye amahugurwa yagenewe abakora mu miryango itari iya Leta (CSOs), cyane cyane abafite aho bahurira no gutangaza amakuru no kumenyekanisha ibikorwa by’iyo miryango.
Umufa cyangwa se isosi iva mu magufa ikunze kuba iri ku ifunguro ni imwe mu masupu agira intungamubiri nka protein, cyane cyane collagen inafasha abafite imirire mibi kuyivamo.
Umwijima ni rumwe mu ngingo z’ibanze z’umubiri w’umuntu, rukaba urw’ingenzi mu rwungano ngogozi, ndetse amakuru dukesha Wikipedia avuga ko ukora imirimo 300 mu mikorere y’umubiri.
Muri rusange tuzi ko atari byiza kureka abana bakamara umwanya munini imbere ya screen ya televiziyo, mudasobwa, telefone zigezweho na tablets), kuko bibarangaza ntibagire ikindi bakora cyangwa bikaba byabangiriza amaso, ariko se haba hari igihe kihariye abantu bakuru batagombye kurenza bari imbere ya screen?
Ni kenshi usanga abana b’abakobwa baterwa inda bakiri bato bahura n’ibibazo bitandukanye birimo gufatwa nabi mu muryango, kubwirwa amagambo mabi ko basebeje umuryango, guhabwa akato, kuva mu ishuri, bamwe ndetse bakirukanwa no mu rugo, ibibazo bibugarije bikarushaho kwiyongera.
Bamwe mu bagore bafite ubumuga bwo mu mutwe bavuga ko babangamirwa na zimwe muri serivisi bahererwa kwa muganga, zirimo gufatirwa ibyemezo byo kuboneza urubyaro, kandi ubusanzwe ari amahitamo y’umuntu ku giti cye.
Hari abantu usanga bakunze gutaka ububabare bw’umutwe kenshi, ndetse bamwe bukaba uburibwe buhoraho byarabaye ibisanzwe kuri bo. Ubwo bubabare bakabugendana, bakabukorana mbese barabwakiriye.
Dr Anicet Nzabonimpa akaba inzobere mu bijyanye n’imyororokere avuga ko imiterere y’umubiri w’umugore ndetse n’iy’umugabo ari bimwe mu mpamvu zituma abagore baramba kuruta abagabo.
Muri Uganda, umubyeyi w’imyaka 70 y’amavuko, yabyaye abana babiri b’impanga nyuma yo gukorerwa ubuvuzi buzwi nka ‘IVF treatment’ bujyana no kubanza guhuriza intanga muri Laboratwari nyuma, urusoro rugashyirwa mu nda y’umubyeyi kugira ngo rukuriremo kugeza abyaye.
Umuntu wese aho ari hose ashobora kugerwaho n’ikibazo cyo kuba wenyine, kwigunga cyangwa se gutabwa n’abakamubaye hafi.
Ku bufatanye n’Umuryango Imbuto Foundation, Umuryango w’abahoze ari abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (GAERG), wakoze ubukangurambaga bujyanye no kwita ku buzima bwiza bwo mutwe, mu tugari dutandukanye two mu Murenge wa Musenyi mu Karere ka Bugesera.
Mbere y’uko tuzivugaho duhereye kuri vitamine B1, ifasha uwabaswe n’inzoga kuzivaho burundu, ni byiza kumenya ko ahabaho Vitamine nyinshi zo mu bwoko bwa B, ari zo B1, B2, B3, B5, B6, B8, B9 na B12.
Umugabo utifuje ko amazina ye atangazwa ufite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe, avuga ko kubera ihohoterwa rikorerwa abafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe, ubu abana n’umugore wa munani, nyuma y’uko barindwi yegerageje kubana na bo bamutaye bavuga ko batakwihanganira kubana n’umusazi.
Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda iherutse gutangaza zimwe mu nama zafasha abantu kwirinda uburwayi bwo mu mutwe n’uburyo umuntu yakwita ku muntu wahuye n’icyo kibazo.
Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda (MINUBUMWE) n’abafatanyabikorwa bayo, batangije ubukangurambaga bwo kwita ku buzima bwo mu mutwe mu Turere twa Ngororero, Burera na Musanze.
Minisiteri y’ubuzima irakangurira ababyeyi batwite gukora imyitozo ngororamubiri kuko bibafasha kugira ubuzima bwiza haba ku mubyeyi ndetse no ku mwana atwite.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Nkusi Christophe, aratangaza ko kubera ingamba nshya zashyizweho mu kugaburira abana indyo yuzuye, mu myaka ibiri ishize ikigero cy’igwingira ku bana cyagabanutse kugeza kuri 23%.
Ikimera cya Vanille cyangwa se Vanilla gikunze gukoreshwa nk’ikirungo gihumura cyane, ariko kandi kikaba kinagira ibyiza bitandukanye ku buzima bw’abantu bagikoresha.
Kugira ngo umuntu agire ubuzima bwiza, abahanga mu by’ubuzima, bavuga ko agomba gukora imyitozo ngororangingo ubuzima bwe bwose, mu byiciro byose.
Hari igihe abana bahura n’ihohotera cyangwa se bagahozwa ku nkenke na bagenzi babo cyangwa se n’abarezi, bikabagiraho ingaruka haba mu myigire yabo, mu buzima bwo mu mutwe, mu mibanire n’abandi n’ibindi.
Mu mezi ya mbere nyuma y’uko umwana avutse ( kuva avutse kugeza ku mezi atatu), amara amasaha menshi y’umunsi asinziriye, aho ashobora gusinzira amasaha agera kuri 18 ku munsi, kuko ngo ashobora gusinzira amasaha 3-4 icyarimwe nk’uko bivugwa n’inzobere mu bijyanye n’ubuzima n’imibereho by’abana batoya.
Urubyiruko rusengera mu madini n’amatorero atandukanye rwifuza ko inyigisho zitangirwa mu nsengero ku buzima bw’imyororokere, zajya zitangwa uko ziri, kuko kuzica ku ruhande bituma batamenya ingaruka bashobora guhuriramo na zo.
Urubyiruko rw’u Rwanda rwiyemeje kugira uruhare mu kwihutisha ingamba esheshatu Igihugu cyiyemeje zirimo kwita ku buzima bw’imyororokere no kugabanya umubare w’ababyeyi bapfa babyara ndetse n’abana bapfa bavuka. Ni mu gihe hagaragara intambwe ishimishije y’ibimaze gukorwa mu turere tunyuranye tw’Igihugu ariko hakaba (...)
Hari abanywa ibinyobwa bivugwa ko byongera ingufu cyangwa se byongera imbaraga, ariko hari ubushakashatsi butandukanye bugaragaza ko ibyo binyobwa bizwi nka ‘energy drinks’ bigirira nabi ubuzima bw’umuntu kurusha uko bimugirira neza.
Abantu bakunze kubura ibitotsi ntibasinzire ngo baruhuke uko bikwiye bahura n’ingaruka zitandukanye, zirimo no kwangirika k’ubwonko, kuko ubwonko bukenera kuruhuka neza kugira ngo bushobore gukomeza gukora neza.
Umuryango utari uwa Leta IMRO (Ihorere Munyarwanda Organisation) uharanira uburenganzira bwa muntu wibanda ku buzima bw’imyororokere no kurwanya SIDA, wateguye amahugurwa yagenewe abakora mu miryango itari iya Leta, mu rwego rwo guhanahana ubumenyi no guhuza imbaraga mu kumenyekanisha amakuru yerekeranye n’ubuzima (...)
Bamwe mu bana basambanyijwe bagaterwa inda, bavuga ko abagabo cyane cyane abifite bataye umuco ku buryo basigaye bubahuka abana babashukisha ibintu bagamije kubasambanya.
Inzobere mu buvuzi bw’amatwi ziragira inama abantu kwirinda umuziki ukabije no kwirinda gukoresha akantu k’ipamba kitwa ‘tige coton’ imbere cyane mu gutwi mu kwivanamo ubukurugutwi, kuko ngo kabutsindagira mu matwi akaziba.
Inama mpuzamahanga yiga ku bibazo by’Ubuzima ku rwego rwa Afurika (Africa Health Agenda International Conference - AHAIC) iteganyijwe kuva ku itariki ya 5 kugera ku ya 8 Werurwe 2023 ikazibanda ku mihindagurikire y’ikirere.