Perezida Kagame yitabiriye inama ya EAC yiga kuri #COVID19
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, akaba n’Umuyobozi w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) yitabiriye inama yahuriyemo n’abandi bakuru b’ibihugu bigize uwo muryango, ikaba igamije kwiga ku buryo bwo guhangana n’icyorezo cya COVID-19 muri aka karere.
Ni inama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID-19. Inama nk’iyi ni yo ya mbere ihuje aba bakuru b’ibihugu kuva iki cyorezo cyakwaduka, dore ko mu bihe byashize yagiye itegurwa ariko igasubikwa.
Mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa mbere tariki 27 Mata 2020, Perezida Kagame yagize icyo avuga ku bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (East African Community - EAC) mu rugamba rwo kurwanya COVID-19.
Perezida Kagame yavuze ko hari ibibazo biri muri uwo muryango byatumye buri gihugu kiba nyamwigendaho muri urwo rugamba.
Perezida Kagame wasaga n’ugaragaza ko yababajwe n’uko hari ibihugu bimwe byananiwe kugira icyo bikora cyangwa se ngo bigire uruhare muri gahunda yo guhuza imbaraga mu rwego rw’Akarere hagamijwe kurwanya icyorezo cya COVID-19, avuga ko harimo kongerwa ingufu mu bikorwa byo kurwanya icyo cyorezo mu rwego rwo gushaka uburyo ibihugu byose bigendana muri iyo gahunda.
Icyo gihe yagize ati, “ Nubwo ari njyewe uyoboye Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba muri iki gihe, ibyo bivuze ko hari inshingano mfite nk’umuyobozi, ariko nubwo waba umuyobozi wa EAC ntiwivanga muri gahunda z’ibihugu by’ibinyamuryango,”
“Ibihugu bikora gahunda zabyo ku buryo byumva bubinogeye, nubwo icyifuzo ari uko twese twafatanya gukemura iki kibazo kitwugarije twese”.
Dore imwe mu myanzuro yafatiwe muri iyo nama y’abakuru b’ibihugu bya EAC
Abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba basabye ba Minisitiri bireba gushyiraho uburyo gupima no guha ibyangombwa abashoferi bwatara amakamyo manini muri Afurika y’Iburasirazuba mbere y’uko batangira urugendo rwabo, ibi bigakorwa buri byumweru bibiri.
Uyu ni umwe mu myanzuro yavuye mu nama yahuje abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, yabaye kuri uyu wa kabiri tariki 12 Gicurasi 2020. Inama yari igamije kwiga ku buryo bwo guhangana n’icyorezo cya COVID-19 muri aka karere, ikaba yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga rya Video conference mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID-19.
Muri iyi nama, abakuru b’ibihugu bemeje ko ba minisitiri b’ubuzima, abo gutwara abantu n’ibintu, ndetse na ba minisitiri bashinzwe umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, baba ari bo bakurikirana umunsi ku wundi ibikorwa byo guhangana na Covid-19 mu karere, bakazaba bakuriwe na ba Minisitiri b’Ubuzima.
Abakuru b’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba bavuga ko bimwe mu byiciro by’ingenzi by’ubukungu bw’akarere nk’ubuhinzi, ubucuruzi, inganda, ubukerarugendo, amahoteli ndetse n’imyidagaduro byasubiye inyuma kubera icyorezo cya Covid-19, akaba ari yo mpamvu basaba buri gihugu mu bigize EAC guteza imbere no guha agaciro ibikoresho byo kwa muganga bikorerwa mu karere birimo udupfukamunwa, amasabune, imiti isukura, ibikoresho byongera umwuka, imyambaro y’abaganga, ibiribwa bitunganyirijwe mu nganda n’ibindi, nka bumwe mu buryo bwo guhangana na Covid-19 ndeste n’ingaruka zayo.
Inama yahuje Abakuru b’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba yari iyobowe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, akaba n’Umuyobozi w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.
Imibare yo kugeza ku wa mbere tariki 11 Gicurasi 2020 itangwa n’inzego z’ubuzima z’ibihugu bigize uyu muryango, igaragaza ko muri ibyo bihugu byose habarurwa abantu 1,721 barwaye Covid-19, abakirwaye bakaba ari 1041, abakize 626 ndetse na 54 bamaze gupfa.
Kugeza ubu abamaze gupfa bakaba ari abo mu bihugu by’u Burundi, Kenya na Tanzania.
Inkuru zijyanye na: Coronavirus
- Perezida Museveni wa Uganda bamusanzemo COVID-19
- Bangladesh: Habonetse abantu 68 banduye COVID-19 mu masaha 24
- #COVID19: Abantu 32 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 11,440
- #COVID19: Abantu 27 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 9,528
- #COVID19: Abantu 28 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 9,555
- #COVID19: Abantu 23 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 8,951
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,212
- #COVID19: Nta muntu wanduye mushya mu bipimo 1,215
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,290
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,131
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,224
- #COVID19: Abantu batanu banduye babonetse mu bipimo 1,515
- #COVID19: Abantu 6 banduye babonetse mu bipimo 974
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,828
- #COVID19: Abanduye batatu babonetse mu bipimo 2,071
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,500
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,467
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,207
- #COVID19: Nta muntu wanduye mushya mu bipimo 1,328
- #COVID19: Umuntu umwe yitabye Imana, abanduye ni 2,195
Ohereza igitekerezo
|
Ndabona umuryango wa EAC uri mu marembera yo gusenyuka ni gute chairman atumaho inama incuro zingahe niwitabirwe nabanyamuryango bose ba EAC dore nkubu uwa tanzania niyayitabiriye nibibazo byagaragaye ku mupaka w’u Rwanda na Tanzania. U Burundi n’u Rwanda byo wagirango kuganira hagati yabo n’icyaha. Birababaje kuba ibihugu by’ibituranyi bishobora kunanirwa kwishira hamwe bikumvikana ku nyungu rusange yaba bituye ahubwo bigahora biryana ku bintu bidafite ishingiro. Les ennemis de l’Afrique c’est sont les africains koko wa mugani w’umuhanzi Alpha blondy.