Perezida Kagame yavuze ku kudahuza kw’ibihugu bya EAC mu kurwanya #COVID19

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa mbere tariki 27 Mata 2020, Perezida Kagame yagize icyo avuga ku bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (East African Community - EAC) mu rugamba rwo kurwanya COVID-19.

Perezida Kagame yavuze ko hari ibibazo biri muri uwo muryango byatumye buri gihugu kiba nyamwigendaho muri urwo rugamba.

Perezida Kagame wasaga n’ugaragaza ko yababajwe n’uko hari ibihugu bimwe byananiwe kugira icyo bikora cyangwa se ngo bigire uruhare muri gahunda yo guhuza imbaraga mu rwego rw’Akarere hagamijwe kurwanya icyorezo cya COVID-19, avuga ko harimo kongerwa ingufu mu bikorwa byo kurwanya icyo cyorezo mu rwego rwo gushaka uburyo ibihugu byose bigendana muri iyo gahunda.

Yagize ati, “ Nubwo ari njyewe uyoboye Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba muri iki gihe, ibyo bivuze ko hari inshingano mfite nk’umuyobozi, ariko nubwo waba umuyobozi wa EAC ntiwivanga muri gahunda z’ibihugu by’ibinyamuryango,”

“Ibihugu bikora gahunda zabyo ku buryo byumva bubinogeye, nubwo icyifuzo ari uko twese twafatanya gukemura iki kibazo kitwugarije twese”.

Umukuru w’igihugu yavuze ko inama zitandukanye zagiye ziterana kuva Coronavirus yagera mu Karere, harimo n’inama yahuje Abaminisitiri b’Ubuzima mu bihugu bigize umuryango wa EAC, bemeranya uko gahunda igiye gukorwa mu rwego rwo guhangana na COVID-19.

Yagize ati, “Byasabaga ko inama zikomeza. Hari n’ubwo twashatse guterana nk’abakuru b’ibihugu ngo tuganire, ibikorwa tubihe umurongo byagenderaho,ariko inama ntiyabaye,”

“ Ntiyabaye, bitewe n’uko ibihugu bitatu mu bigize uwo muryango ntibyashoboraga kuza guterana natwe muri iyo nama, kandi ukuntu bikorwa muri EAC, kugira ngo inama nk’iyo ibe, bisaba ko ibihugu byose bigize uwo muryango biba bihari.”

Perezida Kagame yavuze ko banagerageje gutegura iyo nama ubwa kabiri ku matariki yaba anogeye buri gihugu, ariko nabwo biza kugaragara ko atari ibihugu byose byiteguye kuyitabira.

Yagize ati, “Aho rero twabangamiwe n’uburyo ibintu bikorwamo (procedures) kurusha ikibazo ubwacyo. Mu yandi magambo, inshingano duhuriyeho n’ikibazo dufite, ni ukuntu uburyo ibintu bikorwamo(procedures) bihabwa agaciro kurusha ikigiye kwigwaho. Naho ubundi iyo bitaba ibyo, ibihugu byumva bishaka gukora inama byari guhura bitabaye ngombwa gutegereza ibindi ”.

Ariko nubwo bimeze bityo rero, Perezida Kagame yavuze ko hari ikindi kibazo ibihugu bigize uwo muryango bigomba kwigaho kikabonerwa igisubizo.

Icyo ni ikibazo cy’ibikorwa byambukiranya imipaka, harimo amakamyo n’abashoferi bayo, aho mu minsi ya vuba aha byagaragaye ko bakwirakwiza iyo virus.

Yagize ati, “Nk’uko mwabibonye ku ruhande rw’u Rwanda, icyo kibazo twarakibonye. Mu gihe ingamba twafashe zarimo zitanga umusaruro mu gukumira iyo virusi, tuzi ko dufite umubare munini w’abakira iyo ndwara kurusha abayandura ndetse bakiri mu kato, ariko mu buryo butunguranye, ibikorwa byambukiranya umupaka byatumye imibare y’abanduye icyo cyorezo yiyongera. Ubu turimo kugerageza guhangana n’icyo kibazo, kandi nta bundi buryo buhari bwo guhangana n’icyo kibazo bitanyuze mu gukorana nk’ibihugu, guhuriza hamwe, buri gihugu kikumva kigenzi cyacyo, kugira ngo duhangane n’iki kibazo duhuriyeho”.

“Ubwo rero inshingano, yego ndazifite kuko ndi umwe mu bayobozi b’ibihugu bigize umuryango, nkaba n’umuyobozi w’uwo muryango wa EAC, ariko rero mugomba kumenya ko nubwo waba umuyobozi, uba ugifite za nyirantarengwa (limits) ziri aho zikwereka ibyo wemerewe gukora, nubwo waba washakaga kubikora”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka