Magufuli na Tshisekedi baganiriye ku muhanda wa Gari ya moshi uhuza Tanzania na Congo unyuze mu Rwanda

Igihugu cya Tanzania cyabaye icya mbere mu gushyigikira ubusabe bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo bwo kwinjira mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC).

Perezida wa Tanzania, John Pombe Magufuli ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa gatanu tariki 14 Kamena 2019, yatangaje ko Tanzania ishyigikiye ubusabe bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Muri icyo kiganiro n’abanyamakuru, Perezida wa Tanzania yari kumwe na mugenzi we wa Congo, Félix Antoine Tshisekedi wari wasuye Tanzania.

Perezida Magufuli yanasobanuye ko ibihugu byombi byiyemeje guteza imbere ubucuruzi n’ubuhahirane muri rusange, byubaka umuhanda wa Gari ya moshi uzahuza icyambu cya Dar es Salaam muri Tanzania na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo unyuze mu Rwanda.

Inkuru bijyanye:

RDC yasabye kwinjira mu muryango wa EAC

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka