RDC yasabye kwinjira mu muryango wa EAC

Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi yandikiye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ari na we uyoboye umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), ibaruwa isaba kwemerera Congo kuba umunyamuryango wa EAC.

Iyo baruwa yanditswe tariki 08 Kamena 2019 igaragaramo inyungu Congo isanga yakura mu kujya muri uwo muryango kugeza ubu ugizwe n’ibihugu bitandatu.

Ku isonga hari inyungu zo kwagura ubucuruzi hagati ya Congo n’ibihugu bigize EAC.

Muri iyo baruwa, Félix Tshisekedi yagize ati “Nyuma y’ibiganiro twagiriye i Kigali n’i Kinshasa, twasanze hari inyungu igihugu cyanjye cyabonera mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba. Mbandikiye mbasaba ko mwatwemerera kwinjira muri uwo muryango.”

Muri iyo baruwa kandi, Perezida Tshisekedi asaba Perezida Kagame gushyikiriza ubusabe bwe ibindi bihugu bigize umuryango wa EAC.

Repubulika ya Demokarasi ya Congo igaragaza ko usibye inyungu yakura muri EAC, Congo na yo yiteguye gutanga umusanzu wayo mu guteza imbere EAC.

Kugeza ubu, Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) ugizwe n’ibihugu bitandatu ari byo u Rwanda, u Burundi, Uganda, Tanzania, Kenya na Sudani y’Amajyepfo iherutse kwinjiramo vuba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka