Umusirikare wari mu myitozo ya “Ushirikiano Imara 2012” yitabye Imana

Umusirikare ukomoka mu gihugu cya Tanzaniya ufite ipeti rya Pte witwa Kaila Ally Shabani yitabye Imana ubwo yari mu myitozo yiswe Ushirikiyano Imara 2012 ikorerwa mu ishuri rya Gisirikare rya Gako mu karere ka Bugesera.

Nyakwigendera Pte Kaila Ally Shabani yazize indwara y’umutima nk’uko byatangajwe n’ibizamini byakozwe na Dr. Lt Col. Muvunyi Zuberi umuhuzabikorwa wa gahunda y’ubuvuzi mu myitozo ya “Ushirikiano Imara 2012”.

Yagize ati “urupfu rw’uyu musirikare rwaradutunguye cyane kuko n’abo bazanye ntibari bazi ko afite ikibazo cy’umutima kuko byagaragajwe n’ibizamini bya muganga”.

Amabasade ya Tanzaniya ifatanyije n’ubuyobozi bw’ingabo mu Rwanda bihutiye kubimenyesha igihugu akomokamo ndetse anoherezwa iwabo mu ntara ya Mwanza kuko ariho biteganyijwe ko azashyingurwa.

Ati “kubijyanye n’ibindi birebana ibihabwa umuryango we bizagenwa n’igihugu cyabo kuko ariko amategeko abiteganya”.

Brig. Gen. Mathew Sukambi uyoboye ingabo za Tanzaniya zaje mu myitozo ya Ushirikiyano Imara yatangaje ko bababajwe n’urupfu rwa mugenzi wabo ariko ko rutabaciye intege.

Ati “twihutiye kubimenyesha umuryango we ndetse twifatanyije mu kababaro, yari umusirikare mwiza kandi ukunda akazi Imana imuhe iruhuka ridashira”.

Umugaba mukuru w’ingabo za Tanzaniya Gen. Davis Mamunyange yoherereje ubutumwa bw’akababaro abasirikare bari mu myitozo ya Ushirikayano Imara by’umwihariko abari bazanye nawe, ababwira ko batagomba gucibwa intege n’urwo rupfu.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

twihanganishishe umuryango wagize ibyago nyakwigendera agire iruhuko ridashira.

tuyisenge yanditse ku itariki ya: 25-10-2012  →  Musubize

Imana imwakire!

Reader yanditse ku itariki ya: 25-10-2012  →  Musubize

Imana imuhe iruhuko ridashira.

bhgklu yanditse ku itariki ya: 25-10-2012  →  Musubize

Imana ikomeze umuryango we, kandi Nyagasani akomeze kurinda abandi basigaye kugirango hatazagira undi ugwa mu Rwanda

kabanda yanditse ku itariki ya: 24-10-2012  →  Musubize

Imana imwakire mu bayo.Umuryango w’uyu Nyakwigendera ugire kwihangana

yanditse ku itariki ya: 24-10-2012  →  Musubize

Imana imwakire mu bayo.Umuryango w’uyu Nyakwigendera ugire kwihangana

Uwineza Judith yanditse ku itariki ya: 24-10-2012  →  Musubize

Imana imwakire mu bayo.Umuryango w’uyu Nyakwigendera ugire kwihangana

Uwineza Judith yanditse ku itariki ya: 24-10-2012  →  Musubize

May his soul RIP

kajihura john yanditse ku itariki ya: 24-10-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka