Umunyarwanda yatorewe kuyobora ihuriro ry’urubyiruko rwo muri Afurika y’Iburasirazuba

Umuyarwanda Jean Nepomusecene Sibomana yatorewe kuyobora ihuriro ry’urubyiruko rwo mu muryango wa Afurika y’Iburasurazuba (East African Youth Forum) rigizwe n’ibihugu icyenda.

Hagati ya tariki 17-22/2/2014 nibwo ku nshuro ya kane hateranye inama ngaruka mwaka i Bujumbura ari naho yatorewe, ihuje urubyiruko ruturutse mu Kenya, u Rwanda, Uganda, Sudani, Tanzania, u Burundi, Sudani y’amajyepfo, Ethiopia na Somalia.

Sibomana yatangaje ko agiye kwita ku kwimakaza amahoro n’iterambere muri ibi bihugu, cyane cyane biturutse mu rubyiruko.
Yagize ati: "Turi umusemburo w’amahoro mu buhugu byacu, turi abayobozi b’iki gihe ndetse n’ab’ejo hazaza niba twumva ko twabishobora ntacyatubuza kubikora."

Mu cyumweru gishize nibwo Sibomana yatorewe kuyobora ihuriro ry'urubyiruko EAYF, anashyikirizwa amabendera icyenda agize ibihugu bigize iryo huriro.
Mu cyumweru gishize nibwo Sibomana yatorewe kuyobora ihuriro ry’urubyiruko EAYF, anashyikirizwa amabendera icyenda agize ibihugu bigize iryo huriro.

Indi ntego Sibomana yiyemeje ni ugukorana n’urubyiruko rwo muri ibi bihugu mu kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yakomeje avuga ko azanahuza ibikorwa by’uyu muryango n’indi miryango yo mu karere cyangwa mpuzamahanga, kugira ngo urubyiruko rwinshi rubashe kungukira ku ndangagaciro ziranga urubyiruko ruhuriye muri iri huriro.

Zimwe mu nshingano zikomeye uyu muyobozi mushya afite, ni ugutegura inama ya gatanu ngaruka mwaka ihuza urubyiruko rwo muri ibi bihugu byo mu gice cy’i Burasirazuba bwa Afurika izabera muri Sudani y’Amajyepfo.

Intego nyamukuru y’iri huriro ni ukuzana impinduka zo kubaka amahoro n’iterambere rirambye mu rubyiruko rwo muri Afurika y’i Burasirazuba. Uru rubyiruko rufite n’intego yo kwagura amarembo y’uyu muryango ukagera no mubindi bihugu birimo ibikorwa by’impunduka.

Sibomana watorewe kuba Chairma w'ihuriro EAYF asanzwe ari umuyobozi w'ibikorwa mu muryango w'urubyiruko RYAN.
Sibomana watorewe kuba Chairma w’ihuriro EAYF asanzwe ari umuyobozi w’ibikorwa mu muryango w’urubyiruko RYAN.

Muri yi nama yabereye i Burundi, haganiriwemo ibintu byinshi byafasha urubyiruko rwo muri ibi bihugu guhindura imyumvire, kugira ngo rubashe kwiteza imbere. Ibiganiro byatanzwe n’impuguke mpuzamahanga zirimo Abarundi n’abandi baturutse mu bihugu bigize uyu muryango.

Inama itaha izakirwa na Sudani y’Amajyepfo, nyuma y’uko iheruka umwaka ushize yari yabereye i Kigali. iri huriro ryashinzwe n’umuryango Initiatives of Change ufite icyicaro mu Busuwisi.

Sibomana asanzwe ari umuyobozi w’ibikorwa mu muryango Rwanda Youth Action Network (RYAN). Yanabaye umuhuzabikorwa w’igikorwa urubyiruko rwo mu Rwanda rwakoze cyo gutabariza Abanyasomaliya bari bishwe n’inzara mu 2011 ari naho RYAN yavukiye.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

Nabazaga nti aba ahembwa angahe ku kwezi? niba ntayo nizihe nyungu zirimo we ubwe n’igihugu? Kuyobora nta kibazo ariko ashobora kuvamo ubuyobozi butamusigiye imyenda byazagorana kuyisohokamo? Ese ashobora kubaho atabereye umuzigo igihugu nyuma yo kuyobora?

Jean marie yanditse ku itariki ya: 23-04-2014  →  Musubize

uraberewe mwana w’i Rwanda, courage musore
nta muntu bitabera nuko bitinda kuza. HE yahesheje ishema igihugu pe, aduhesha agaciro ubwo ba rugigana bifuzaga ko ducikamo ibice; puuuu; ngaho gu kupa imfashanyo; tugashyiraho ADF ndeka iyo agaciro dev f kajyaho nibura muri za 1960-1970 ubu tuba tugeze kure nukuvuga natwe dufasha abanyaburayi; mujye mutega amatwi ijambo rya perezida sha riba ririmo reflexion kuduhwitura ngo dukorere igihugu cyatubyaye, twihesha agaciro.
ubwo muzi ko muri za 1980 aho ngiriye muri primaire nabonaga tugendesha ibirenge, kujyana inkweto ku ishuri wabikurahe, ninde wari kubikwemerera, wajyaga kubona ugahura n’urubyiruko ruri mukigero cya NEPO bambaye ibirenge akazarinda asaza yambaye inkweto nka rimwe; yewe ni birebire. jya mu byo gutsinda, abana benshi baricaye; nari mfite musaza wanjye aza muri batatuu ba mbere atsinze ikizamini baramugurana; biramurwaza, akajya yirirwa yigunze, mukuru wanjye nawe biba uko; icyambabaje nuko ntamenye irengero ryabo na nubu kuva 1994,babaga ikigari kandi numva ko muri avril 1994 abenshi bishwe; dukomeze ibyiringiro byo kuzabona mu ijuru abacu. urakoze Mana uduhora hafi.
ibyiza biracyaza
erega Rwanda yarababaye kandi yihesha agaciro, rwatakaje abana baryo ruhozwa n’abana barwo; ubu nta muntu udafite intimba ariko turimo turakira dukomeje ibyiringiro ubuzima bugakomeza; indwara mbi nasanze ari ugucika intege mu buzima.

abayo yanditse ku itariki ya: 25-03-2014  →  Musubize

Nepo ndishimye cyaneeeeeeeeeeeeee rwose uri umuntu w’umugabo.Nguheruka cyera ariko nkwifurije kuzakorana umurava.courage.

ndekezi Francois yanditse ku itariki ya: 28-02-2014  →  Musubize

congs Nepo Mwana wacu.ndishimye cyane komeza imihigo mwana w’u Rwanda Imana ikomeze ibigufashemo.

maman Nadine yanditse ku itariki ya: 26-02-2014  →  Musubize

Harya urubyiruko nukugeza kumyaka ingahe? sha Nepo ukunda ubuyobozi uzanayobora nibyo ntavuze!

Eric yanditse ku itariki ya: 26-02-2014  →  Musubize

aka kantu, reka nka noter ahantu, kuko iyi nintambwe ikomeye ku mwana w’i rwanda kandi iir nishema kugihugu cyose, ibi birerekana ikizere abanyarwanda bari kugenda bagirirwa ikizere, ibi tiba dukwiye kubyishimira ikindi natwe rubyiruko tukareberaho kuko uru nurugero rwiza , ibyo turimo ntiducike intege, imbere hacu hazaba heza

sambaza yanditse ku itariki ya: 26-02-2014  →  Musubize

Congs to Nepo!uri umuntu w’umugabo cyane nkunda ibitekerezo byawe abandi bajeunes bakurebereho.Imana igufashe

[email protected] yanditse ku itariki ya: 26-02-2014  →  Musubize

komeza uheshe abana b’u Rwanda ishema mwana wacu kandi umuco, umurava n’ubudashyikirwa biranga abanyarwanda bikomeze bikurange mu byo ukora byose

hiha yanditse ku itariki ya: 26-02-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka