Ubuyobozi bwa EAC ntacyo bunenga urugaga nyarwanda rw’abikorera

Umunyamabanga mukuru w’umuryango w’ibihugu bya Afurika y’Uburasirazuba (EAC), Amb. Richard Sezibera, atangaza ko urugaga nyarwanda rw’abikorera ntacyo runengwa ku kuba rudashora imari mu bindi bihugu bigize uwo muryango kuko rukirimo kwiyubaka kandi rugaragaza ubushake.

U Rwanda ruza ku mwanya wa kane mu bihugu bitanu bigize EAC, ku bijyanye no gushora imari n’ubumenyi mu bindi bihugu bigize uwo muryango, ariko ngo ntabwo abikorera baragera aho kunengwa bitewe n’amateka igihugu cyanyuzemo, nk’uko umunyabanga mukuru wa EAC yabitangaje.

Mu biganiro yagiranye n’urugaga rw’abikorera mu Rwanda, tariki 23/07/2012, Amb. Sezibera yatangaje ko ubunyamabanga bukuru bwa EAC buri mu gikorwa cyo gukuraho inzitizi z’ubucuruzi, harimo izidashingiye ku mahoro zizavaho bitarenze uyu mwaka wa 2012.

Yagize ati: “Ndibwira ko ibyo tumaze kugeraho tuganisha ku gushyiraho Leta imwe birenga 60%, kandi igikomeye kikaba icy’izo nzitizi mu bucuruzi.”

Faustin Mbundu, Prezida w’urugaga nyarwanda rw’abikorera yemeza ko urugaga ayobora rukomeje kwiga ku cyakorwa ngo haboneke ibintu byinshi na servise byo gushora muri EAC, ahereye ku byo bazigira mu imurikagurisha ry’ibihugu bitandukanye byo ku isi rizabera i Kigali guhera tariki 25/07/2012.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka